Kamonyi-Rugalika: Umuyobozi w’Ingabo yasabye inzego z’ibanze kumenya abaturage bayobora
Lt(Lieutenant) Jean de Dieu Niyonzima, umuyobozi w’Ingabo(RDF) mu karere ka Kamonyi ubwo yari mu nteko y’Abaturage mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 01 Mata 2025, yasabye Abaturage n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze gushyira imbaraga hamwe mu kwicungira Umutekano bahereye mu Isibo. Yababwiye ko ku nkiko z’Igihugu Ingabo zihari, ko umutekano ari ntayegayezwa, ko Igihugu kiharinze bihagije. Yasabye by’umwihariko Abayobozi kumenya abo bayobora kuko batabazi nta mikoranire.
Lt Jean de Dieu, aganira n’Abaturage yabanje kubibutsa ko bari mu minsi isatira Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Asaba buri wese kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose bibi, by’umwihariko ibiganisha ku Ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye kandi buri wese kuzirikana ko muri iyi minsi Ijana yo Kwibuka, akwiye kwita ku mutekano, yirinda icyawuhungabanya icyo aricyo cyose.

Yagize kandi ati“ Njyewe ndibaza! Ingengabitekerezo urayigira iraguha Kawunga yo kugaburira abana? Ingengabitekerezo urayigira iraguha Mituweli? Ingengabitekerezo ya Jenoside iraguha ubutaka!?”. Yakomeje asaba abumva bakifitemo Ingengabitekerezo ya Jenoside ko icyaba kiza ari uko bayibyimbana igahera muri bo kuko uzahirahira ikamusohokamo atazihanganirwa na busa.
Yagize ati“ Agapfa kaburiwe ni Impongo! Umuntu uzagaragarwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside nta kumubabarira, nti bishoboka. Nta Ngengabitekerezo igomba kugaragara muri kano karere kacu”.

Ku bijyanye n’Umutekano, Lt Jean de Dieu yabwiye abitabiriye iyi nteko y’Abaturage ko u Rwanda rurinzwe ndetse abibutsa ko tariki 27 Mutarama 2025 iyo ruba rutarinzwe, nta bwirinzi bukomeye rufite byari kuba bibi cyane I Rubavu ahegereye Goma kuko hari ibisasu karahabutaka byarashwe ku Rwanda ariko bigasanga hari ubwirinzi burenze.
Yakomeje abasaba kuzirikana ko Igihugu kitabona Abasirikare bajya ku mbibi ngo haboneke n’abajya kuri buri rugo rw’Umuturage kuhacunga umutekano. Yasabye ubufatanye, buri wese akumva neza agaciro ko kugira Umutekano.
Ati“ Ntabwo tuzabona umusirikare cyangwa Umupolisi uzaba uri ku mbibi z’u Rwanda ngo aze no kuri buri rugo rw’Umuturage! Tugomba gufatanya. Abasirikare bazaba ku mbibi z’u Rwanda, Polisi nayo izaba ku mbibi z’u Rwanda irebe umutekano wo mu muhanda ariko namwe hari icyo tubasaba! Kudufasha gucunga Umutekano muhereye aho mutuye, aho mugenda”.

Yibukije ko umutekano wa mbere uhera mu ngo, aho umugabo n’umugore babana bakwiye kuba bashyize hamwe, bubahana kandi kuzuzanya bakabera urugero rwiza ababakomokaho ndetse bakabanira neza abaturanyi, ibitagenda babona byahungabanya umutekano bagatanga amakuru hakiri kare bigakumirwa, imiryango ibana mu makimbirane ikegerwa amazi atararenga inkombe.
Ahereye kwa Mutwarasibo, Mudugudu n’abandi bayobora abaturage yabasabye kuba bazi abo bayobora. Yitanzeho urugero, avuga ko nawe ubwe ayobora abasirikare abazi mu buryo bwose. Ati“ Mutwarasibo ugomba kuba ukamirika abantu bawe, Isibo yawe uyizi mu mutwe nk’uko nanjye Abasirikare nyobora mba mbazi”. Yakomeje ababwira ko ibyo bizabafasha cyane kumenya uko bafatanya n’abo bayobora gukora ibyiza no gufatanya kugana mu cyerekezo cyiza cy’Igihugu, ntawe ubusanya n’undi.
Muri iyi nteko y’Abaturage, ba Mutwarasibo na ba Mudugudu basabwe cyane kumenya ibikorerwa aho bayobora, bakamenya abahagenda, abaharara ndetse n’icyo bakora aho bagize amakenga bagatanga amakuru kugira ngo hatagira ubihishamo agakora ibitemewe n’amategeko.
By’umwihariko muri iyi nteko y’Abaturage, abagize Komite z’Imidugudu babwiwe ko hari bimwe mu byemezo byafashwe bizatuma abakora nabi baberereka bagasimbuzwa abashoboye kandi bashobotse kuko hari ibyo ureba bidakwiye ugasanga byarakorewe mu Mudugudu, wasuzuma ugasanga byari bizwi nyamara abayobozi bose baracecetse, babazwa bakabura ubusobanuro.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.