Kamonyi-Karama/Kwibuka31: Kwibuka bidufasha gusubiza agaciro abishwe-Meya Dr Nahayo
Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yasabye abateraniye ku rwibutso rw’I Bunyonga mu Murenge wa Karama aho ku rwego rw’Akarere bibukiye kuzirikana ko Kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi gifasha gusubiza abishwe agaciro bambuwe, ko ari umwanya wo guhumuriza abarokotse, ariko kandi bikanatanga imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu.
Meya Dr Nahayo, yibukije buri wese kuzirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, kwibuka urugendo rwo kubaka Igihugu, Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kuzirikana ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose.
Yasabye buri wese kuzirikana ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kuba hafi y’abarokotse Jenoside batishoboye, kubahumuriza no kubafata mu mugongo kugira ngo badakomeza guheranwa n’agahinda.
Yagize kandi ati“ Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside. Turashishikariza abakuze ndetse by’umwihariko urubyiruko kugira uruhare mu kubaka Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside“.
Dr Nahayo Sylvere, yibukije kandi ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino hazakomeza ibikorwa byo Kwibuka, haba mu bigo bya Leta, Ibyigenga ndetse n’iby’Abikorera kandi bikazakorwa ku minsi yatoranijwe, aho byose bizasozwa ku wa 03 Nyakanga 2025.
Yunzemo, ati“ Duharanire ko buri wese yumva akamaro ko Kwibuka kandi dusabe ko abantu bose babigira ibyabo. Mu miryango Ababyeyi barasabwa kuganiriza abana bakababwiza ukuri ku mateka, babigishe Urukundo, babigishe Ubumwe kuko ariwo murage dukwiye guha abakiri bato kugira ngo babashe gukomeza kubyubakiraho bubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ndetse n’Ingengabitekerezo ya Jenoside“.
Yakomeje ashishikariza buri wese guharanira ko hasozwa iminsi 100 yo Kwibuka nta kibazo kibaye kijyanye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo buri wese akarangwa no gukomeza gufatanya n’abandi kwicungira Umutekano, kwita kubihuza Abanyarwanda no ku iterambere ry’Igihugu haba mu Bukungu, Imibereho myiza ndetse no mu miyoborere, buri wese agaharanira gusoza iyi minsi 100 atekanye kandi afite icyerekezo cyo gukomeza kubaho.
Yagize kandi ati“ Amahitamo y’Abanyarwanda azakomeza kuyobora imigirire ya buri wese ndetse n’uruhare rwa buri wese mu kugena ejo heza h’Igihugu cyacu binyuze mu kwishakamo imbaraga no kudategereza ak’imuhana kaza imvura ihise”.
Meya Dr Nahayo Sylvere, yijeje abaje Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko Abanyakamonyi ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza gufatanya nk’Abesamihigo gushaka ibisubizo ko kandi bafatanije bizeye ko ntakizabananira.
Muri uru rwibutso rwa Bunyonga, hashyinguwemo imibiri 13,323 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Biteganijwe kandi ko tariki 20 Mata 2025 hazashyingurwa indi mibiri 10 yabonetse hirya no hino mu mirima aho abaturage bagendaga bahinga ndetse n’indi 6 yaturutse hirya no hino mu mva.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.