Kamonyi-Kwibuka31/Rugalika: Icyifuzo cyo kwibukira kuri Nyabarongo cyahawe umugisha
Atanga ikaze ku bashyitsi n’abaje kwifatanya n’Abanyarugalika Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu yagejeje ku buyobozi bw’Akarere icyifuzo cy’abaturage ayoboye basaba gufashwa bakajya bibukira kuri Nyabarongo nk’ahantu hari amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyifuzo cyasubijwe ndetse hari icyizere ko Kwibuka 32 byazakorerwa kuri Nyabarongo.
Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ku byo Abanyarugalika babona bikwiye gushyirwamo imbaraga hagamijwe gukomeza kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko Abanyarugarika, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kubafasha kubona ahantu bajya bibukira hegereye Nyabarongo kuko ibitse Amateka menshi ku Banyarugalika.
Yagize ati“ Hari ibyo tubona nk’Abanyarugalika byashyirwamo imbaraga kugira ngo dukomeze tubumbatire Ubumwe bwacu. Iyo murebye ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iyi mirenge yegereye Nyabarongo n’izindi nzuzi, wumva amarangamutima cyangwa imvamutima z’Abacitse ku icumu. Barifuza y’uko bagira ahantu bajya bibukira hegereye ruriya ruzi rwabatwariye ababo”. Yibukije ko kandi Rugalika ariho hishwe Umututsi wa mbere mu Ntara y’Amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gitifu Nkurunziza, yakomeje asaba ko Ubuyobozi bw’Akarere bubyemeye, Zone ya Kigeze Masaka nkuko bateganya kwiyubakira Monima(Ikimenyetso cy’amateka) mu minsi ya vuba, byaba byiza bayubatse hafi ya Nyabarongo bityo hakaba ahantu bajya bajya bakahicara ndetse bakahibukira Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzira banyujijwe bajyanwa kwicirwa kuri uyu mugezi wa Nyabarongo ari naho baroshywe, bajugunywe.
Mu gusubiza iki cyifuzo cy’Abanyarugalika, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyongira Uzziel ari nawe wari umushyitsi mukuru yagize ati“ Ku kijyanye n’ibimenyetsi by’Amateka kuri Nyabarongo, aha ngaha turi muri Kigese na Masaka, Design(igishushanyo) yaremejwe na MINUBUMWE yarabitubwiye, rero tuzabinoza tubiganire, tujye inama uburyo bizakorwamo ndetse na MINUBUMWE tuzayifashisha kugira ngo tubyumvikaneho uburyo byakorwa neza”.
Kuri iki cyifuzo cy’Abanyarugalika cyo gufashwa kujya bibukira kuri Nyabarongo, umunyamakuru wa intyoza.com yakigarutseho abaza Visi Meya Uzziel Niyongira icyo nk’Akarere bagiye gukora n’icyizere baha abaturage.
Mu gusubiza, yabanje kugira, ati“ Rugalika ni Umurenge dushima, ufite uburyo ugenda ukurikiza amateka ya buri gace bityo n’uburyo bwo kwibuka bakagenda babijyanisha n’aho ngaho. Ni uburyo bwiza rero bwo kugira ngo abantu bibuke ariko bajyanisha n’amateka yabaye muri ako gace mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi”.
Akomeza ati“ Nk’uko babivuze, barasaba y’uko hajyaho ikimenyetso cy’amateka kuri Nyabarongo, ibyo rero umurongo washyizweho ni ukubiganira hakumvikanwa aho cyajya icyo kimenyetso, tugiye inama ari Akarere, ari na MINUBUMWE tugafatanya kugira ngo ibyo bimenyetso bijyeho ariko n’uburyo bwo kuzakomeza kubibungabunga buzabe bworoshye bityo bizarambe. Bizakorwa ariko mu buryo buhaweho umurongo”. Akomeza avuga ko mu Kwibuka32 ku bufatanye na MINUBUMWE bizaba byarakozwe.

Kayiranga Wellars, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba Rugalika yabwiye intyoza.com ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba Rugalika bafitanye amateka akomeye n’umugezi wa Nyabarongo by’umwihariko ku itariki ya 12 Mata kuko icyo gihe muri 1994 hashorewe Abatutsi barenga 200 bajya kuhabicira ari naho babajugunye.
Akomeza ati“ Mu by’ukuri rero, urwo rugendo babajyanaga babacunaguza, bababwira mwihute ukagira ngo bari bugarukane, mwihute icyo bavugaga ni ukugira ngo bakunagemo bagaruke bajye gushaka n’abandi!. Ubushobozi bubonetse icyo gikorwa kigakorwa byaba byiza cyane kuko uriya mugezi ubitse Abanyarugalika benshi cyane kandi n’Abanyarwanda muri rusange”.
Uretse kuba icyifuzo cyo kuba Abanyarugalika bazafashwa mu gushyiraho ikimenyetso cy’amateka kuri Nyabarongo ndetse bakazajya bahibukira, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwanabijeje ko hari kurebwa uburyo Abarokotse Jenoside batishoboye bafite inzu zashaje cyane zasanwa bityo bagatura ahantu heza hajyanye n’igihe.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.