Kamonyi-Runda/Kwibuka31: Abarokotse Jenoside dukwiye gukomeza gukaza umurego mu Kwibuka-Zacharie Benedata
Mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yibukije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guhora bibuka kuko mu Kwibuka arimo bakura imbaraga zo gukomeza kubaho. Yasabye imiryango yabuze Ababyeyi, Abavandimwe n’inshuti kwihangana, gukomera ari nako baharanira kubaho kandi neza. Yagize kandi ati“ Dukwiye kuba mu kigwi cy’abacu twavukijwe tukibakunze”.
Benedata Zacharie, yasabye Abanyamuryango ba Ibuka cyane cyane ababuze ababo kwihangana, kudaheranwa n’agahinda ariko kandi no guhagarara neza mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka mbi zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga yashyize mu kugarurira icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye kandi n’undi wese wagize icyo akora mu kurengera abahigwaga ngo abarokore ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi agakomeza kumva no kuba hafi abayirokotse.
Avuga ku kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Zacharie yagize ati “Kubibuka ni uburyo bwiza bwo kubasubiza agaciro bambuwe nk’abantu bakamburwa n’abandi. Bidutera intimba iremereye umutima, ariko ntabwo tuzaheranwa n’agahinda”.
Akomeza kandi ati“ Mu gihe twibuka dukwiye kubona ko nta nyungu n’imwe iyo ariyo yose wakura mu kuvutsa umuntu ubuzima bitewe n’icyo waba ushingiyeho icyo aricyo cyose”. Ashimangira ko nta kabuza abishwe bazakomeza kuzirikanwa no kwibukirwa ku neza n’ibikorwa byabarangaga kugira ngo batazazimangatana kandi hari abariho, barokotse.
Zacharie, yagize kandi ati“ By’umwihariko Abarokotse Jenoside dukwiye gukomeza gukaza umurego mu kwibuka kuko ariho dukura imbaraga zo gukomeza kubaho no gusohora agahinda kacu kugira ngo kadahora katumunga Umutima. Bizaturinda gukomeza guhungabana cyane! Kwibuka nyabyo ni inkingi y’Ubumwe bw’Abanyarwanda“.
Benedata Zacharie, avuga ko nk’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagihangayikishijwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara hirya no hino mu gihugu idasize n’Akarere ka Kamonyi.
Ahamya ko nk’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizeye neza badashidikanya ko uwabarokoye azakomeza kuba hafi Abanyarwanda n’undi uwo ariwe wese wahigwa azira icyo aricyo mu bihe bitandukanye.
Ashingiye ku bikorwa bigenda bigaragara, Imvugo ndetse n’ibindi bigize ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, Benedata Zacharie yasabye ababishinzwe by’umwihariko Abadepite mu nteko ishinga Amategeko kugira icyo bakora ku kuvugurura itegeko rihana rikanakumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati“ Banyakubahwa mugize inteko ishinga amategeko, mu itegeko ryagiyeho rihana, rikanakumira Ingengabitekerezo ya Jenoside, imyaka rimaze guhera muri 2018 biragaragara yuko hari ibikwiye kuvugururwa cyane cyane ku mategeko kugira ngo abakomeza kugaragaza ibyo bikorwa bihembera bikanagera no kungengabitekerezo ya Jenoside bakomeze kugabanuka. By’umwihariko ibyo tukabishingira y’uko mu gihe dutangiye Kwibuka aribwo bigaragara. Mu gihe habaho icyuho rero cyane cyane ku bihano, bishobora kuzafata intera itari nziza bitewe n’ibyo tubona kandi bikadutera impungenge”.
Tariki ya 15 Mata 1994, wari umunsi mubi, umunsi Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Runda, Perefegitura ya Gitarama batewe n’igitero kigizwe n’Abasirikare, Interahamwe n’abandi bicanyi babasanze kuri Paruwasi Gatolika ya Gihara aho bari bahungiye, barabica, babapakira imodoka bajya kubajugunya muri Nyabarongo, abakirimo akuka bagafata ibitenge bambuye ababyeyi, abo batishe bakabibazirikisha bagihumeka bakabajugunya muri Nyabarongo, abandi bazanywe mu modoka ari bazima nabo bakahabicira.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.