Kamonyi-Kwibuka31: Abanyakayenzi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimira Inkotanyi
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi, Abaturage n’abandi baturutse hirya no hino baje kubafata mu mugongo, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bashimiye Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi(RPA) ku kubohora Igihugi no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, u Rwanda rukazuka ubu Abanyarwanda bakaba bari mu cyerekezo kigana aheza babikesheje Imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Gitifu Mwizerwa Rafiki wakiriye Abaje kwifatanya n’Abanyakayenzi Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yibukije buri wese, abakuru n’abato ko Kwibuka ari umwanya kwiza wo kuzirikana ko nk’Abanyarwanda bakwiye gufatana urunana, bagashyira hamwe, bagakomezanya bagamije kwigira ku mateka, akababera isomo ryo guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Yabwiye Abanyakayenzi n’Abaje kwifatanya nabo ko nubwo mu gihe cya Jenoside Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye, ariko ko mu Murenge wa Kayenzi by’umwihariko mu Kagari ka Kirwa ahitwa ku Gitwa, kuri Nyabarongo ndetse no ku cyobo kiri inyuma hafi n’isoko rya Kayenzi, ko aha ari hamwe mu ho Interahamwe ndetse n’abandi bicanyi biciye Abatutsi benshi.
Ashima Abanyakayenzi ko muri iki gihe cy’Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva Icyunamo gitangira, bakomeje kwitwara neza ndetse bitabira gahunda uko ziba ziteguye, ari nako bagira uruhare mu gikorwa cy’Ubudaheranwa aho basuye ndetse bakaremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Yasabye kandi Abanyakayenzi gukomeza Ubumwe bafitanye kuko ari nayo ntego y’Igihugu.

Yagize kandi ati“ Ibibi n’Ingaruka bya Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeye kuko nacyo ni icyaha ndengakamere kuko kuri iyi nshuro ya 31 twibuka, umuntu ubyumva mu mibare yakumva ari imyaka myinshi ariko n’umwana wavutse nyuma ya Jenoside ni mukuru bihagije ariko ku mateka ya Jenoside ni nk’ejobundi. Ni umwanya rero wo kugira ngo dufatane Urunana dukomezanye kugira ngo Amateka yacu atubere inyigisho yo kugira ngo tuvuge ngo ‘JENOSIDE’ ntizongera ukundi”.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wifatanije n’Abanyakayenzi Kwibuka, yabibukije ko bakwiye kuzirikana ko hari aho Abanyarwanda bavuye ndetse n’aho bageze babikesha Imiyoborere myiza.

Yasabye buri wese kuzirikana ko igihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari n’umwanya wo kuzirikana no gushimira Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi(RPA).
Yagize ati“ Hari aho Igihugu cyacu kigeze, ariko tugomba kwishima dushimira n’Ingabo zahoze ari iza RPA kuko ubwo zari zirangajwe imbere n’Umugaba w’Ikirenga ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame Igihugu cyacu cyafashe umurongo wo kubaka ubumwe ndetse n’Ubunyarwanda”.
Yakomeje agira ati“ Kwibuka ni igikorwa cyo gusubiza abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agaciro bambuwe, guhumuriza Abarokotse Jenoside kandi bikaduha n’imbaraga zo kongera kubaka Igihugu twifuza duhangana n’Ingaruka Jenoside yagize kuri buri Munyarwanda”.
Yabwiye Abanyakayenzi ndetse n’Abanyakamonyi muri rusange ko nk’Ubuyobozi ndetse n’Abaturage biyemeje ko mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatanya muri gahunda y’Ubudaheranwa igamije kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abatishoboye, babaha ubufasha bw’ibifatika ariko kandi banababa hafi mu kubaganiriza no kubahumuriza kugira ngo badakomeza kuba mu bwigunge.
Yibukije ndetse asaba buri wese guca ukubiri n’amagambo, Ibikorwa biganisha ku guhembera Ingengabitekerezo ya Jenoside, byaba abahohotera Abarokotse Jenoside, Abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabibukije ko iyo myifatire haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa ari ibigize ibyaha bihanwa n’Amategeko.
Visi Meya Uwiringira, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabanjirijwe n’Ingengabitekerezo ndetse n’ibikorwa byahemberewe imyaka isaga 30. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu kubaka Igihugu.
Yagize kandi ati“ Turashishikariza buri wese kwita ku biduhuza tugaharanira gutera imbere kugira ngo buri wese aho ari yumve afite icyizere kandi yumve afitiye icyizere Igihugu kuko buriya iyo umuntu yateye imbere, ntabwo agira Amacakubiri “. Yakomeje yibutsa ko mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa buri wese akwiye guharanira kwigira, kurinda ibyagezweho no kubibungabunga.
Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, yabwiye Abanyakayenzi ko nka IBUKA baje kubafata mu mugongo, kubakomeza no kubabwira ngo bakomere, ko kandi abagiye batazazima kuko hari abasigaye ngo babaheshe agaciro.
Yagize kandi ati“ Tugomba kubaho kandi tukabaho neza, tugahobera Ubuzima ndetse no kumurika urumuri bari barabuze muri ino minsi 100 cyane cyane mu 1994 ubwo babaga mu mwijima, ibihuru ndetse babundabunda hirya no hino”. Yibukije buri wese warokotse Jenoside ko kubaho neza kwe ariko guhesha agaciro uwagiye.
Benedata Zacharie, yashimiye INKOTANYI zarokoye u Rwanda n’Abatutsi bahigwaga kuko baharaniye Ubumuntu bitewe n’uko hari ibyari bibabaje bitagakozwe n’ikiremwa muntu. Yagize ati“ Twe Abarokotse turemera tudashidikanya ko u Rwanda rwazuwe n’INKOTANYI”.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.