Kamonyi-Kwibuka31: Ubuhamya bw’Uwarokotse si inzira y’Umusaraba, ni inzira ya Jenoside-Minisitiri Dr Bizimana
Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko mu yahoze ari Komine Mugina, ubu ni mu Murenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE), Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye abitabiriye Kwibuka by’umwihariko abatanga ubuhamya ku mateka banyuzemo, ko ntawe ukwiye kuvuga ko ubwo buhamya ari inzira y’Umusaraba, ko ahubwo ari Inzira ya Jenoside.
Dr Jean Damascène Bizimana yabanje kubwira abaje Kwibuka ko rimwe mu mahamwe ya Jenoside ari uko“ Iyo Ubutegetsi buriho butabishatse, Jenoside ntitegurwa kandi Jenoside ntiba”. Akomeza avuga ko iryo ariryo hame kuko Jenoside ibaho kuko umugambi wo kwica itsinda, ikiciro cy’abantu bazizwa ubwoko bwabo akenshi Leta iba iwushyigikiye cyangwa se ari nayo yawuteguye.
Ahamya kandi ko ibyo ari nako byagenze ku Batutsi bo mu Rwanda kuva kuri Leta ya Kayibanda kugeza kuri Leta ya Habyarimana na MRND ye kuko aribo bateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda mu myaka igera kuri 35, uhereye mu 1959 kugera ku ndunduro yayo mu 1994.

Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ku batanga Ubuhamya bw’inzira banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko ari inzira y’Umusaraba, yababwiye ati“ Ntabwo ari inzira y’Umusaraba, ni inzira ya Jenoside. Nyise inzira ya Jenoside kuko iy’Umusaraba yo buriya Yezu yari yarayihisemo, Imana yamwohereje kugira ngo aze kurokora abantu ku bushake, ariko Abatutsi ntabwo bigeze bahitamo kwicwa rubi”. Yakomeje yibutsa ko Kwibuka ari umwanya mwiza wo gusubiza icyubahuro Abatutsi bishwe nabi.
Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abafite intege nke zishingiye kuri aya Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera, ababwira ko ibyo byarangiye, ko kandi igihe gihari ubu ari icyo gukomera no kwiyubaka, ko nta mpamvu yo guhungabana.
Yibukije kandi ko Umwanya wo Kwibuka no gushyingura Imibiri iba yabonetse, ikinini kirimo ari umwanya wo kumva Indangagaciro zaranze abishwe, abo aribo, uko babayeho, icyabarangaga ari nacyo aho bari bifuza. Yasabye ko ibyo byajya byibukwa mu bihe nk’ibi kuko ahenshi ngo babyibagirwa.
Yavuze kandi ko ntawe bikwiye gutangaza ku kuba hari imibiri itaraboneka kuko ngo ubugome bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi, ababishe ubwabo batarakira ngo batinyuke kuvuga ukuri kuko ukuri kuvugwa n’uwamaze kumenya ububi bw’Ubugome yakoze.

Yagize, Ati“ Hari rero abatarabikira, abo rero batarabikira ni nabo batababwira ayo makuru, nti bikabahungabanye, nti bikababuze kwiyubaka, uko imibiri izajya iboneka izajya ishyingurwa”.
Urwibutso rwa Mugina, ruri mu nzibutso 3 z’Akarere ka Kamonyi arizo; urwa Bunyonga ruherereye mu Murenge wa Karama, urwa Kibuza ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, ndetse n’uru rwa Mugina rushyinguyemo Imibiri 59,225 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.