Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Werurwe 2026, mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwishyura Ubwisungane mu kwivuza( Mituweli) 2026-2027 hagendewe kuri Sisitemu Imibereho. Imiryango ibiri ari nayo yabimburiye abandi baturage b’Akarere ka Kamonyi, barimo uwo mu cyiciro cy’abishyura ibihumbi 8 n’uwo mu cy’abishyura Ibihumbi 20, babwiye intyoza.com ko barebye ku gaciro k’Ubuzima kuruta ak’amafaranga kuko ngo yo ntawe uhaga kuyashakisha. Bishyuye ntakangononwa banasaba abandi guha agaciro Ubuzima kuruta Amafaranga.
Nzaramba Focus, umuturage wo mu Mudugudu wa Rwimondo, Akagari ka Masaka ho mu Murenge wa Rugalika, ahagarariye umuryango w’abantu batandatu, aho bose yabishyuriye Mituweli ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri( 120,000Frws). Bivuze ko ari mu cyiciro cy’abishyura ibihumbi 20 ku muntu umwe.
Aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko ashyize ku munzani w’Ubuzima, asanga nta kiruta ubuzima kuko ngo n’ushaka amafaranga abikora kuko afite Ubuzima bwiza, ariko ngo mu gihe ntabwo, nta nakimwe waba ugihihibikanira.
Yagize kandi ati“ Ibintu byose ni ubushake!, burya iyo ufite ubushake ikintu cyose uragikora kandi ukagishobora. Mituweli ntawe utayishobora, ahubwo mbona ari ikibazo cy’imyumvire no kudaha agaciro Ubuzima. Twajyaga twivuza ku buryo budasobanutse ariko ubu indwara zose zashyizwemo ari nayo mpamvu mbona ko tuzivuza neza”.
Yongeyeho ati“ Kwikura amafanga Ibihumbi 120 si ikintu cyoroshye nk’umuturage wo mu cyaro, ariko na none njyewe nshyira ku munzani, Ubuzima n’Amafaranga. Uyu munsi wanyiba amafaranga cyangwa nkayata ngashaka andi nubwo kuyabona biba bitoroshye, ariko se Ubuzima bugiye, ndamutse ndwaye si mbashe kwivuza byaba bimariye iki ko n’ayo mafaranga ntaba nkiyashatse”?.
Nzaramba, asaba buri wese guha agaciro Ubuzima kuko ngo aribwo buhenze kurusha Amafaranga. Ati“ Hari ibimina tugira aha ngaha bya dutabarane, nyamara mbona ko mbere ya byose, aho gutabara umuntu wabanza ubwawe ukitabara, ukivuza kuko ibi bimina byo guteganya gupfa, umuntu akwiye kubanza guteganya kwivuza. Ntawe ukwiye kwiganyira ku kwishyura Mituweli kuko utabiha agaciro abyumva yarwaye cyangwa se yarwaje, nibwo umenya agaciro k’Ubuzima”.
Emmanuel Ngendahimana, atuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Masaka ho mu Murenge wa Rugalika. Avuga ko ku muryango w’abantu bane afite, mbere yishyuraga ibihumbi bitatu(3,000Frws) kuri buri muntu, ariko ubu Sisitemu Imibereho yamushyize ku bishyura Ibihumbi umunani(8,000Frws) kuri buri muntu, bivuze ko aho yishyuraga ibihumbi Cumi na bibiri(12,000Frws), yishyuye ibihumbi Mirongo itatu na bibiri(32,000Frws).
Ahamya ko kuri we n’umuryango baha agaciro Mituweli kuko yabakuye kure. Ati“ Njyewe mpa agaciro Mituweli nkayitanga ntakangononwa kuko njyewe yaramvujije, imvuriza abana mu bushobozi nabonaga ubwanjye ntabasha kubona. Niyo mpamvu nahise mfata umwanzuro w’uko ngomba kuyishyura nubwo ubona ko ihenze, rwose irahenze pe! ariko kandi njyewe nzi aho yankuye ubwo nari nyifite, nzi kandi n’abandi ibyababayeho ubwo barwaraga bakajya kwivuza batayifite. Nubwo ihenze, ntabwo yahenda nk’Ubuzima”.
Meya Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi atangiza ku mugaragaro Ubwisungane mu kwivuza( Mituweli) 2026-2027 bufatiye kuri Sisitemu Imibereho, yavuze ko abaturage b’Akagari ka Masaka bumva neza Ubwisungane mu kwivuza kuko ngo n’umwaka ushize aribo babaye abambere mu karere ku kwishyura Mituweli, none ngo ni nabo babaye abambere mu gutangirana na Sisitemu Imibereho.

Yagize ati“ N’Umwaka ushize babaye abambere mu karere kose. Bigaragaza rero yuko bumva neza ikijyanye n’ubwisungane mu kwivuza. Bumva inyungu yo kugira ubwisungane mu kwivuza, batitaye ku mafaranga kuko icyo bareba ni Ubuzima bwabo, ari nacyo dushishikariza abaturage bacu, kureba agaciro k’Ubuzima mbere na mbere”.
Dr Nahayo Sylvere, yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa cyo gutanga Ubwisungane mu kwivuza kirakomereza mu bindi bice byose by’Akarere mu mirenge yose, abaturage bashishikarizwa gutanga Ubwisungane mu kwivuza cyane ko ngo hari impinduka zabaye aho hari Serivise zongewe ku zo bajyaga bahabwa mbere, bityo bakaba bagomba gusobanurirwa.
Yagize kandi ati“ Abaturage bacu ntabwo bagakwiye gutekereza cyane ku kibazo cy’amafaranga, bakwiye gutekereza ku Buzima bwabo no kuri Serivise nyinshi kandi zihenze zongewe mu zo bahabwaga. Abesamihigo ba Kamonyi, ni bagende mu cyerekezo cyo gusigasira Ubuzima bwabo bishyura Ubwisungane mu kwivuza kuko barwaye bakwishyura menshi aruta ayo basabwa none. Amafaranga ahora akenewe mu bikorwa bitandukanye ariko icya mbere ni Ubuzima, abantu bariho kubera ko bafite Ubuzima”.
Mu gutangiza iki gikorwa cyo kwishyura Ubwisungane mu kwivuza( Mituweli) ifatiye kuri Sisitemu Imibereho 2026-2027, Abanyamasaka bakoze ibirori bishimira ko besheje Umuhigo wa Mituweli 100 ku ijana(100%) muri 2025-2026. Bakoze Ubusabane bumva icyanga cy’ikigiro, barasangira ariko kandi baniyemeza kudasubira inyuma mu kwishyura Mituweli. Bijejwe ko abafite ibibazo ku byiciro by’amafaranga basabwa muri Sisitemu Imibereho bazafashwa bigakosorwa.






Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.