• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/03/26
Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n’Amatungo, harokoka Ihene
25/03/26
Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro
25/03/26
Minisitiri Uwimana Consolée, ati“ Akarere ka Kamonyi gashobora kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga”
25/03/26
Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF

Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n’Amatungo, harokoka Ihene

Umwanditsi
March 25, 2026

Imvura yaguye mu ijoro rya cyeye tariki 25 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi yashenye inzu y’Umuryango w’abantu 6 ba Twamugabo Emmanuel w’imyaka 46 y’amavuko. Iyi mvura, igitambo cyabaye Ingurube bararanaga nayo ariko Ihene irarokoka. Mu byari mu nzu ntacyo baramuye. Ubuyobozi nta kuri buvuga ku kurarana n’amatungo, bitandukanye na bene guhura n’ibi biza.

Amakuru intyoza.com ikura mu baturage b’Umurenge wa Nyarubaka, baremeza ko Umuryango wa Twamugabo Emmenuel na Nibarore Martha waraye uhuye n’ibiza byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi igasenya inzu y’uyu muryango w’Umugabo n’Umugore n’abana babo bane, aho basohotse mu nzu bahunga, bakiza amagara yabo.

Ku murongo wa Terefone, Umwe mu bagize uyu muryango, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko batunguwe no kumva inzu iguye mu mvura yarimo igwa, basohoka biruka bakiza amagara yabo, basigamo Ingurube n’ihene bararanaga. Basizemo Ingurube n’ihene kuko ngo iyo bashaka kujya ku rwana no kubisohora bari kuhasiga ubuzima.

Abajijwe ibyangirikiye muri iyi nzu, yabwiye umunyamakuru ati“ Ingurube yari mu nzu ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu(60,000Frws) yapfuye ariko Ihene twayibonye ari nzima, Harimo Mironko munani(8) z’Ibishyimbo ndetse n’ibiro 30 by’ifu y’Ubugari, Imyenda n’ibindi bikoresho byose byari mu nzu, birimo amakaye y’abana n’imyenda yabo nta kimwe twasokokanye”.

Kugera ku i saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, uyu muryango wari utarabona aho uri burare. Kurya nabwo ngo bagiye gutira inkono mu baturanyi, abana ba biri biga nta wagiye ku ishuri, cyane ko yaba imyambaro n’amakaye ubu nta nakimwe bafite.

Uwavuganye na intyoza.com, avuga ko kuba bararana n’amatungo( Ingurube n’Ihene) ari ku mpamvu z’umukeno w’amatungo kuko ngo batayaraza hanze bitewe n’uko yakwibwa. Gusa na none ngo igihe babyutse barayasohora, bakongera kuyashyira mu nzu bagiye kuryama.

Agira kandi ati“ Tubaho kuko twaciye inshuro, kandi ntabwo twaba dufite itungo ntaho kuriraza hahari ngo turiraze hanze!, twaba dusa n’abarihaye abajura. None wowe urumva warara ukubiri n’agatungo ufite uzi neza abajura bari hanze hano”!?.

Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka abajijwe iby’ibi biza by’umwihariko kuri uyu muryango wararanaga n’amatungo, aho inzu yaguye yose Ingurube ikaba Igitambo, yabwiye intyoza.com ko amakuru yayumvise ariko ko atabashije kuyakurikirana kuko ari mu kiruhuko(Konji), asaba umukozi ushinzwe Abakozi n’Imari mu Murenge ari nawe wamusigariyeko gutanga amakuru.

Eustache Ngoga, Umukozi ushinzwe Abakozi n’Imari mu Murenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko amakuru y’uko inzu y’uyu muryango yaguye ariyo, ko ndetse hari n’izindi nzu 24 zimaze kujya hasi zizira ibiza mu byumweru 2 bishize. Gusa, avuga ko uyu muryango utararanaga n’amatungo.

Ati“ Mu gihe cy’ibyumweru 2 tumaze kugira inzu 24 zimaze kujya hasi, gusenyuka zarimo imiryango y’abantu 84. Uyu muryango waraye usenyewe n’imvura, inzu yahirimye nabwo mu gitondo, mu rukerera. Urumva ni inzu ifite akandi kazu hirya kabagamo Ingurube, rero urumva byose byikubise hasi, bo basa n’abakiza ubuzima bwabo barasohoka, urumva ntabwo bari kwibuka kujya gusohora Ingurube!, Ingurube nyine ka kazu karayigwira”.

Akomeza avuga ko icyo nk’ubuyobozi barimo gukora muri ibi bihe birimo imvura nyinshi ari ukubarura inzu babona zishobora kuba zateza ibibazo, ariko kandi no kubwira abafite inzu zishobora guteza ibibazo gutanga amakuru ariko no kuzivamo bagashaka aho kwimukira, abadafite ubushobozi bakegera ubuyobozi bakishakamo ubushobozi, cyane ko ngo inzu zo mu cyaro zidahenda.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko muri ibi bihe by’ibiza, amakuru arebana n’ibyangirika bitewe n’ibi biza by’imvura, azamuka ava ku Mudugudu agomba kugera ku buyobozi mu Karere, ariko ngo hagera mbarwa.

Turakomeza gukurikirana hirya no hino mu mirenge no mu tugari, dushakisha amakuru yisumbuye kuko, nkuko bamwe baturage babibwiye intyoza.com, hari byinshi ngo baganira na bamwe mu bayobozi bakumva ni bishya mu matwi yabo nyamara bari bizeye ko babizi.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5940 Posts

Politiki

4189 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1047 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga