• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/03/26
Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w’imyaka 4 y’amavuko yapfuye azize Ibiza
26/03/26
Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n’Amatungo, harokoka Ihene
26/03/26
Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro
26/03/26
Minisitiri Uwimana Consolée, ati“ Akarere ka Kamonyi gashobora kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga”

Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w’imyaka 4 y’amavuko yapfuye azize Ibiza

Umwanditsi
March 26, 2026

Ku masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka, akarere ka Kamonyi, ahacumbitse Dushimimana Etienne na Mukeshimana Nyirindekwe, umwana wabo w’imyaka ine y’amavuko yagwiriwe n’amatafari y’igikoni cyari cyashegeshwe n’imvura yaguye ijoro ryose, apfa ubwo yari agejejwe ku kigo Nderabuzima cya Nyagihamba.

Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com, bavuga ko ubwo uyu mwana witwa Irakoze Bruno yari kumwe na Nyina mu gikoni, nyina yasohotse agiye hanze amusigamo ariko mu buryo butunguranye igikoni kiragwa, amatafari acyubatse agwira uyu mwana.

Bikiba, Nyina w’uyu mwana yatabaje umwana akurwa mu matafari yari yamugwiriye. Yakuwemo bigaragara ko agifite akuka ariko atabasha kuvuga, bihutira ku mujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyagihamba ari naho yapfiriye.

Eustache Ngoga, Umukozi ushinzwe Abakozi n’Imari mu Murenge wa Nyarubaka akaba ari nawe Gitifu w’Umusigire kuko Minani Jean Paul uwuyobora ari mu kiruhuko(Konji), yabwiye intyoza.com ko aya makuru y’urupfu rw’uyu mwana ari impamo, ko urupfu rwe rwaturutse ku biza byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi igashegesha igikoni maze ubwo yari kumwe na Nyina, Igikoni kigamugwira agisigayemo wenyine kuko Nyina yari asohotse.

Eustache Ngoga, asaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi. By’umwihariko, asaba abari mu nzu bigaragara ko zishobora kubateza ibyago gutanga amakuru ku buyobozi, ariko kandi aho biri ngombwa bakazivamo mu rwego rwo kwirinda ko zabagwira.

Hagati aho, aha i Nyarubaka Ubutaka ku musozi bwagiye, uharebye wagira ngo ni Umuhanda barimo guhanga.
Kuri uyu munsi kandi, hari Umuryango Ibiza byasenyeye inzu, Hapfa Ingurube ihene byari kumwe irarokoka, abari mu nzu bakizwa n’amaguru nta nakimwe baramuye.

Kanda hano umenye uko byagenze; Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n’Amatungo, harokoka Ihene

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5941 Posts

Politiki

4190 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1047 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga