Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie
Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi yabwiye Abanyarugalika n’abaje ku batabara mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko nubwo kuri uyu munsi wa tariki 12 Mata 2026, umutima w’uwarokotse Jenoside uremerewe n’amateka akomeye yanyuzemo, ariko kandi ngo ku mutima we hari icyizere n’imbaraga bimusunikira gukomeza kubaho. Yasabye buri wese gukomeza kuzirikana no guha icyubahiro gikwiye Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.
Mu ijambo yagejeje ku baje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko muri uyu Murenge wa Rugalika, Benedata Zacharie, yagize ati“ Uyu munsi twahuriye hano mu Murenge wa Rugalika dufite Umutima uremerewe n’amateka akomeye twanyuzemo, ariko na none dufite Umutima wuzuye icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho. Abacu bazize Jenoside, turabibuka, Turabazirikana tubaha icyubahiro bakwiye, bambuwe muri Jenoside yabakorewe”.
Yakomeje ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 zikabohora abayirokotse ndetse n’Igihugu muri rusange, u Rwanda rukongera kubaho, Abanyarwanda bakabona Ubuzima.
Benedata, avuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari abo kwegerwa mu bihe bitandukanye kuko Jenoside yabasigiye ibikomere bitandukanye, haba ku Mutima no ku Mubiri. Ahamya kandi ko Jenoside yasenye imibanire mu bantu, isiga icyuho mu miryango bakomokamo, iteza ibibazo by’Ubukene n’imibereho mibi ku bayirokotse.

Gusa na none ngo nubwo bimeze bityo, hari icyizere cyubakiye ku Gihugu nko kwita ku buzima bwo mu mutwe byafashije abayirokotse gukomeza ubuzima no kongera kugira icyizere aho bari ndetse no mu byo bakora.
Yagize kandi ati“ Kuri uno munsi, turazirikana Ubutwari bw’abaguye ku Rugamba rwo kutubohora. Amaraso yabaye imbuto y’Ubumwe n’Amahoro dusangira uyu munsi no kurokoka kwacu. Tuzahora tubazirikana iteka mu mateka y’Igihugu cyacu n’amashami yashibutse bikomeze kutubera icyitegererezo”.
Avuga kandi ko ku barokotse Jenoside ari isomo rikomeye ryo kwemera kubana n’ababahekuye, bigaragaza igikorwa cy’Ubumuntu kidasanzwe bidashingiye gusa ku mbaraga z’amaboko, ahubwo bishingiye ku mutima wagutse wahisemo Ubumwe, ariwo Amahoro n’Umutekano byubakiyeho uyu munsi.
Avuga kandi ati“ Twese dukwiye kuzirikana ko u Rwanda rwaguzwe Amaraso n’ibitambo, bityo rukwiye kurindwa no gukundwa by’intangarugero”. Akomeza avuga ko kwihangana ku barokotse Jenoside kwabaye urufatiro rwo kongera kwiyubaka kandi bigaragara ko bishoboka.
Benedata Zacharie, yashimiye Abanyarugarika ku kwitabira no gutegura neza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabasabye kandi buri wese kuzirikana ko igihe bahuye baganira, basangira Kwibuka aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye gusigira buri wese isomo ryo guharanira ko Jenoside itazongera.

Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.