Burera: Abantu 6 batawe muri yombi na Polisi ubwo bageragezaga kwiba Banki
Polisi y ’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki ya 27 Werurwe 2018 yataye muri yombi abantu batandatu bari bafite umugambi wo kwiba Banki ariko ukabapfubana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kuwa kabiri saa saba z’ijoro, agatsiko k’abantu umunani bari mu modoka yo mu bwoko bwa Nissan pick-up ifite nimero ziyiranga RAB 120W bashatse kwiba Banki y’abaturage iherereye mu mudugudu wa Kabaya akagari ka Rusumo mu murenge wa Butaro.
Yabisobanuye avuga ati” Baje bitwaje intwaro gakondo zirimo imitarimba, inyundo n’ibindi byuma ari nabyo bakoresheje bamena idirishya banyuzemo binjira imbere muri Banki, ariko mbere yo kwinjiramo babanje guhambira umuzamu ngo adatabaza.”
Yakomeje avuga ati” Bagezemo, bagerageje kumena umutamenwa wari urimo Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda birabananira, bagerageza no kuwusohora ngo bawujyane nabyo birabananira. Babonye ko nibatindamo bashobora gufatwa barasohotse basubira mu modoka yabo barahunga. Uku guhunga kwabo ntibyabahiriye kuko amakuru yahise atangwa bafatirwa mu muhanda Burera-Musanze mu ma saa munani y’ijoro.”
CIP Twizeyimana yavuze ko muri abo bajura umunani, babiri muri bo batorotse ariko abandi 6 batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye mu gihe iperereza rikomeje.
Abafashwe ni Nkurunziza Ildephonse w’imyaka 45, Muhire Emmanuel w’imyaka 25, Ntakirutimana Joseph w’imyaka 37, Nizeyimana Jean Claude w’imyaka 25, Ndungutse Jean w’imyaka 36 na Hakizimana Jean Pierre w’imyaka 35.
CIP Twizeyimana yasoje avuga ati” Aba batorotse nabo bamaze kumenyekana abo aribo ariko baracyashakishwa, ari nako hagikorwa iperereza ngo hamenyekane kandi hafatwe undi muntu wese waba afite uruhare muri iki gikorwa.”
Ingingo ya 303 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bwakozwe nijoro n’abajura barenze umwe (1); buhanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).
Intyoza.com