KVCS yahinduye izina yitwa MISIC yagura n’ibikorwa yakoraga
KVCS( Kigali Veterans Cooperative Society) ikora ibikorwa byo kwishyuza amahoro muri Parikingi z’ibinyabiziga hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Inteko rusange y’iyi Koperative yemeje ihindurwa ry’iri zina ikitwa MISIC ( Millennium Savings and Investment Cooperative-Koperative yo kuzigama n’ishoramari), Ibikorwa byayo ngo bigiye kwaguka binarenge imipaka y’Igihugu.
Rtd Lt Col. David Mushabe, umuyobozi mukuru wa MISIC ariyo yahoze yitwa KVCS mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe 2018 yatangaje ko KVCS yahinduye izina ikitwa MISIC ndetse ibikorwa n’inshingano yari ifite bikaba byaragutse aho ndetse ngo bateganya no kurenga imbibi z’u Rwanda.
Rtd Lt Col. Mushabe, yagize ati ” KVCS yasaga nk’aho yifungiye muri Kigali gusa kuko nkuko mubyumva ni Kigali Veterans Cooperative Society, twasanze rero bidufungira aha muri Kigali. Nkuko kandi mu bizi, intego yacu ya mbere ni ugushakira akazi Ingabo zavuye ku rugerero, ntabwo twakabashakira gusa muri Kigali, tugomba kugashaka no muzindi Ntara cyangwa mu tundi Turere.”
Akomeza agira ati ” Twagiranye inama n’inteko rusange twemeranywa ko twahindura izina ndetse tukagura n’ibikorwa. Niho havuye igitekerezo cyo guhindura izina tukitwa MISIC( Millennium Savings and Investment Cooperative). Ikagira inshingano zo gushakira akazi Ingabo zavuye kurugerero ndetse n’abandi banyarwanda kuko ntabwo tukireba gusa Ingabo zavuye ku rugerero, urebye abasivire dufite ni nabo benshi.” Akomeza avuga ko guhindura izina bijyana no kwagura ibikorwa n’imbago bakoreraho.
Uretse ibikorwa bisanzwe bizwi cyane byo kwishyuza amahoro muri Parikingi hirya no hino, MISIC igiye kurushaho kwita ku gushakira akazi Inkeragutabara n’abandi banyarwanda binyuze mu bikorwa byari bisanzwe bikorwa n’icyari KVCS n’ibindi bishya.
Muribyo hari nko kubaka amacumbi aciriritse kandi agatanga akazi, kubaka uruganda rukomeye rw’imyenda(hari ibyatangiye gukorwa ariko biciriritse by’ubudozi), hari gukora ibijyanye n’Ubuhinzi n’ubworozi, aha hari ubworozi bw’ingurube bwatangiye aho hari uruganda rw’inkeragutabara ngo rugiye kujya rutunganya inyama zazo, hari ukwishyuza za Kariyeri(imicanga n’amabuye) n’ibindi bikorwa bitandukanye bimwe ngo bishobora no kutazakorera muri MISIC kuko ari Koperative kandi ikigo cy’igihugu cy’amakoperative kikaba ngo gifite ibyo kiba cyarateganije bikorwa na Koperative.
MISIC (Ex. KVCS) ifite abakozi bagera muri 708 bose bahembwa kandi bishyurirwa ibyangombwa umukozi ateganyirizwa birimo n’ubwishingizi bw’ubuzima bwa RSSB, umukozi uhembwa amafaranga makeya ahembwa ibihumbi 55 by’amafaranga y’u Rwanda nkuko bitangazwa n’ubuyobozi. MISIC kandi ngo izakomeza guteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda no guharanira iterambere rishingiye ku murimo unoze.
Munyaneza Theogene / intyoza.com