Ibigo by’amashuri 600 bigiye gusurwa na MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo
Itsinda rya Minisiteri y’uburezi(MINEDUC) n’abafatanyabikorwa bayo bagiye gutangira urugendo mu bigo by’amashuri 600 mu gihugu hose. Uru rugendo ruzamara ibyumweru 2 aho ruzatangira tariki 2 rugeze tariki 15 Gicurasi 2018. Iki ni ikiciro cya kabiri cy’uru rugendo rugamije kureba uko ireme ry’uburezi ryatezwa imbere.
Urugendo rwo kuzenguruka ibigo by’amashuri 600 mu gihugu hose rugize ikiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi. Iki kiciro kizatangira tariki ya 2 kugeza tariki 15 Gicurasi 2018 kikazagera muri buri karere.
Mu bigamijwe kurebwa no kwitabwaho n’itsinda rya Minisiteri y’uburezi(MINEDUC) n’abafatanyabikorwa bayo mu bigo bizasurwa harimo; kureba imbogamizi zagaragaye mu mashuri mu kiciro cya mbere cy’ubukangurambaga cyabaye muri Gashyantare 2018 zirimo; Guta ishuri kw’abana, Gusibira, Imiyoborere y’amashuri itanoze, Isuku idahagije (umwanda), Imyitwarire mibi irimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gutwara inda ku bangavu n’urubyiruko, harimo kandi imyitwarire mibi ya bamwe mu barezi.
Mu bigo bizasurwa harimo; Ibigo by’amashuri abanza, amashuri yisumbuye, amashuri y’imyuga na Tekiniki hamwe na Kaminuza. Aya mashuri azasurwa arimo aya Leta n’amashuri yigenga ariko afashwa na Leta.
Intego nyamukuru z’ubu bukangurambaga ni; Ugukangurira ababyeyi, Abarezi, Abanyeshuri n’abafatanyabikorwa kurwanya ibibazo birimo gusibira no guta ishuri no gukemura ibibazo byose bibangamiye ireme ry’uburezi.
Insanganyamatsiko kuri ubu bukangurambaga iragira iti” Imyigire Myiza n’Indangagaciri, Guteza Imbere Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya ni Ishingiro ry’Uburezi Bufite Ireme.”
Muri iki gikorwa, abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’uburezi basabwa ku kitabira kandi bakagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza yacyo ari nako basabwa ku kigira icyabo ni; Ba Guverineri n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera ku giti cyabo, Abayobozi b’amadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri Leta, Komite z’ababyeyi ku mashuri, abashinzwe umutekano barimo ingabo, Polisi n’inkeragutabara, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abavuga rikumvikana.
Mu gihe iki kiciro cya kabiri kigiye gutangira, buri karere k’u Rwanda gafite ibigo by’amashuri 20 bizasurwa. Mu bibazo byari byagaragaye ndetse byasabwaga kwitabwaho by’umwihariko mu kiciro cya mbere birimo; Imiyoborere y’amashuri itanoze, isuku idahagije, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda z’imburagihe, imikoreshereze itanoze ya ICT mu mashuri n’ubucucike mu mashuri. Ikiciro cya mbere kandi cyakurikiwe n’ibyemezo bikarishye byafatiwe bamwe mu bayobozi b’ibigo n’abarezi aho bamwe birukanwe abandi bagahindurirwa ibigo, nti hakwirengagizwa kandi impinduka zikomeye zakuye bamwe mu bayobozi muri MINEDUC mu myanya yabo aho nko muri REB (Rwanda Education Board) hirukanwe abatari bake.
Munyaneza Theogene / intyoza.com