Pax Press irahugura abanyamakuru uko bazitwara mu matora y’abadepite
Mu gihe abanyarwanda bitegura amatora y’abadepite ateganyijwe mu ntangiro z’ukwezi kwa Nzeri 2018, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax press urahugura abanyamakuru bakorana nawo basaga 40 bo mu bitangazamakuru bitandukanye. Abitabiriye amahugurwa barasabwa kwitwara kinyamwuga muri ibi bihe.
Atangiza aya mahugurwa y’iminsi itatu, Marie Josee Uwiringira umuyobozi wungirije wa Pax Press yasabye abanyamakuru bose bayitabiriye kumenya ko amatora ari igikorwa nabo ubwabo bagomba kugiraho ubumenyi buhagije kugira ngo babashe gutanga ibyo bazi.
Yagize ati” Abaturage akenshi usanga bazi amatora ya Perezida, n’iyo batoye mu Midugudu akenshi usanga bazi Mudugudu, kenshi nti bita ku bandi batoranwa nawe. Nk’abanyamakuru, tugomba kubanza natwe ubwacu kumva amatora icyo aricyo.”
Akomeza ati” Muri aya mahugurwa, ibyo tuzakuramo nibyo bizadufasha gufasha no guha abandi banyarwanda muri rusange amakuru y’ukuri ku matora. Tugomba gutanga ibyo natwe tuzi kandi twumva neza kugira ngo tutabayobya.”
Albert Bodouin Twizeyimana, umuhuzabikorwa wa Pax Press yasabye abanyamakuru kugumana isura y’uko ari umunyamakuru haba mbere y’amatora, mu matora na nyuma yayo.
Yagize ati” Umunyamakuru aba yemerewe kwamamaza, kwiyamamaza, kuba indorerezi. Muri ibi byose, umunyamakuru agomba guhitamo kimwe gusa. Mu mahitamo nk’umunyamakuru, ukwiye kuzirikana bwa mbere isura yawe bwite y’Umunyamakuru, uko ugaragara mu isura y’uwo wahisemo kuba we cyangwa se iyo usanganywe nk’umunyamakuru.”
Aya mahugurwa, yatangijwe no kubaza abanyamakuru bayitabiriye ibibazo bitandukanye bigamije kumenya ubumenyi bafite ku matora. Ibi bibazo byarimo nko kubaza buri munyamakuru icyo azi ku matora, umubare w’intumwa za rubanda, umubare w’abagore bari mu nteko, ibijyanye n’imitwe ya Politiki n’ibindi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com