Kamonyi-Musambira: Abantu bataramenyekana bateye abaturage barabatema, barabakubita, barabakomeretsa
Mu ijoro rya tariki ya 13 rishyira iya 14 Nyakanga 2018 mu Murenge wa Musambira, abantu bataramenyekana bateye abaturage mu tugari dutandukanye. Bamwe mu baturage baratemwe, barakubitwa baranakomeretswa. Abaturage, batangaza ko kubera ubwoba batagitarama nka mbere.
Mu tugari twa Cyambwe mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Karengera mu Mudugudu wa Nyarusange no mu Kagari ka Kivumu Umudugudu wa Nyagisozi, abantu bataramenyekana bateye abaturage mu ijoro rya tariki 13 rishyira 14 Nyakanga 2018 bamwe barabatema barakomereka abandi barabakubita bikomeye.
Umwe mu baturage watemwe akanakomeretswa n’aba bagizi ba nabi yabwiye intyoza.com ati ” Saa munani z’ijoro zirengaho nk’iminota 15 haje abantu bajegeza urugi inshuro eshatu, Madamu niwe wabumvise kuri izo nshuro arambwira, ubwa kane bajegeje nahise mbyuka ndavuga nti reka ndebe uko bimeze, mu gusohoka nakinguye ku rugi rwo mu cyumba gakeya mba ngeze muri korodoro, bari binjiye bikinguriye, naravuze nti barashaka kunyica, nanjye nabihuyemo, bari batandatu hinjiye batatu abandi basigara hanze.”
Akomeza ati ” Uwo nafashe muri batatu twaragundaguranye, undi ahagaze mu muryango, uwari kuruhande yantemye ku gikanu usibye ko atahangije cyane. Uwo mu muryango yamubwiraga ngo muteme ariko tugende, uko nari mfite uwo niko navuzaga induru. Na namukuruye mwegeza ku itara dusa n’abarebana neza ariko si nabashije kumenya abo aribo. Azamuye umuhoro bwa kabiri agiye kuntema umuhoro wafashwe mu irido y’umuryango nanjye mba ndamurekuye abaturage nabo baba barantabaye bariruka.”
Mungo zigera muri eshanu umunyamakuru w’intyoza.com yagezemo ahagiye hanyurwa n’aba bantu bataramenyekana, abaturage bahuriza ku kuvuga ko ababateye nta numwe babashije kumenyamo. Bavuga ko ngo baza bagakomanga ku nzugi bakinguza cyangwa se hamwe bakanikingurira ku ngufu bakinjirana ba nyiri nzu, bagahanganira mu nzu.”
Muvunyi Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yagize ati” Ibyo bintu twarabyumvise, byatangiye kuwa gatanu tariki 13 ku mugoroba waho ubwo twari mu gikorwa cyo kugenzura uko abaturage birindira umutekano, twarimo tugenda twumva induru z’abantu bataka y’uko batewe.”
Akomeza ati” Twaje kumenya ko ari umuturage umwe unatuye hafi y’inyubako z’Umurenge binjiye munzu ye baranamukomeretsa ku kaguru ariko baragenda nti yabasha kumenya abo aribo. Nyuma y’aho nibwo turimo tugenda twumva ko baba barageze no muzindi ngo. Kugeza uyu munsi nti turamenya abo aribo, turacyakurikira. Turavugana n’abaturage uko dukora akazi ko kwicungira umutekano ubwacu no gushaka aho twamenya amakuru neza y’inkomoko y’abo bantu.
Mu gihe aba bantu bataramenyekana, abaturage bamwe bavuga ko nta joro risiba batagize aho batera kuva kuwa gatanu babatera, bavuga ko ubwoba bwatumye basigaye baryama saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ko batagitarama. Gusa na none batangarije intyoza.com ko banenga bamwe bayobozi mu nzego z’ibanze kuba kuva bagira ibi bibazo nta wabagezeho ngo baganire banafate ingamba bafatanije z’uburyo barushaho kwicungira umutekano no gushaka amakuru yatuma aba bantu babatera bafatwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com