Muhanga: Polisi yafashe abagabo batatu bakekwaho kumara iminsi biba abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe abagabo batatu nyuma yo kubafatatira mu cyuho biba abaturage ibikoresho bitandukanye byo mu nzu. Abafashwe ni Iyamuremye Valentin w’imyaka 32, Nsanzumukiza Eugene w’imyaka 36 na Hagenimana Alex w’imyaka 23.
Aba bagabo, bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu gikorwa cyo gushakisha abajura bari bamaze iminsi biba abaturage mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko hari hashize iminsi abaturage bagejeje kuri Polisi ikibazo cyabo ko hari abajura babiba ibikoresho byo mu nzu; maze hategurwa igikorwa cya Polisi cyo kubashakisha no kubafata.
CIP Kayigi yavuze ko aba bagabo bakimara gufatwa biyemereye ko bari bafite itsinda ry’abantu bane bibaga abaturage babasanze mu mazu yabo, bagapfumura inzu.
Yagize ati:”Bakimara gufatwa biyemereye ko batangiye kwiba abaturage muri Gicurasi uyu mwaka, aho bajyaga bajya ku rugo rw’umuturage bagapfumura inzu, hanyuma bakiba ibintu biri mu nzu byose bifite agaciro.”
Bavuze ko ibyo bakundaga kwiba ari ibyiganjemo ibyuma by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, Televisiyo, amaterefoni, amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro. Uretse ibi bikoresho, ngo bari banaherutse kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni enye.
CIP Kayigi yaboneyeho kubwira abaturage ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubabungabungira umutekano no gufata abashaka kudakora ahubwo bashaka kunyunyuza imitsi y’abaturage.
Yasabye abaturage nabo kugira uruhare mu kwicungira umutekano cyane cyane barara amarondo, buzuza neza ikayi y’abinjira n’abasohoka mu mudugudu ndetse bagatanga amakuru hakiri kare y’ikintu cyose babona cyabahungabanyiriza umutekano kugira ngo habeho gukumira.
CIP Kayigi, yashimiye abaturage uburyo badahwema gutanga amakuru afasha Polisi gufata abanyabyaha. Yabasabye gukomeza uwo muco mwiza wo gufatanya nayo hamwe n’izindi nzego hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
Intyoza.com