Nyagatare: Umusore yafatanywe udupfunyika 194 tw’ikiyobyabwenge cya mayirungi
Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare ku bufatanye n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 , yafatanye Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko udupfunyika 194 tw’urumogi rwo mu bwoko bwa mayirungi.
Ndayisaba yafatiwe mu Mudugudu wa Gihurubwa, akagari ka Butaraka mu murenge wa Nyagatare, mu modoka yavaga Nyagatare igana Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu musore yafatiwe muri imwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga i Nyagatare yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati:”Kigingi (Convoyeur) w’imodoka abapolisi bafatiyemo Ndayisaba yababwiye ko mu modoka akoramo hari umugenzi werekeje i Kigali ariko afite ibiyobyabwenge mu bikapu afite. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata uwo mugenzi. Imodoka yahagarikiwe kuri bariyeri yari mu kagari ka Butaraka mu murenge wa Nyagatare koko barabimusangana.”
Uyu musore (Ndayisaba) akimara gufatanwa ibikapu bibiri birimo urumogi yavuze ko yari aruvanye Rwempasha arujyanye mu mujyi wa Kigali.
CIP Kanamugere akomeza agira inama abagifite umuco mubi wo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.
Yagize ati”Uburyo bwose n’amayeri bakoresha yaramenyekanye, turabagira inama yo kubihagarika kuko ari bimwe mu biteza ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano kandi ubifatirwamo amenye ko azajya akurikiranwa n’ubutabera dore ko n’ibihano byiyongereye.”
CIP Kanamugire akomeza ashimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu gutangira amakuru ku gihe, mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Abasaba kurushaho gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano n’ituze ry’Igihugu.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba gakunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge biturutse mu gihugu cy’abaturanyi.
Kuri ubu Ndayisaba Emmanuel n’ibyo yafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.
Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
intyoza.com