Kamonyi-Kayenzi: Umupira w’amaguru wabaye imbarutso yo gutsura umubano n’abanyakigali
Ikipe y’umupira w’amaguru y’abasheshe akanguhe yitwa Fondation kayenzi, kuri iki cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018 yakiriye ikipe yitwa Droujba yaturutse I kigali mu mukino wari ugamije gutsura umubano. Amakipe yombi ndetse n’ubuyobozi buhamya ko ari intangiriro y’umubano bifuza.
Umukino wahuje ikipe ya Fondation Kayenzi na Droujba( ijambo rikomoka mu rurimi rw’ikirusiya ngo risobanura urukundo cyangwa ubucuti) warangiye ari ibitego 3 bya Droujba kuri kimwe cya Fondation Kayenzi. Ni umukino kandi wasojwe n’ubusabane. Ni umukino wabaye imbarutso yo gutsura ubucuti bugamije iterambere no gufashyanya.
Banzi Wellars, umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba ari nawe Perezida w’ikipe ya Droujba, yatangarije intyoza.com ko gutekereza kuza gukina n’abanyakayenzi byaturutse kuri mugenzi wabo babanaga mu ikipe akaza kwimukira I Kayenzi, akagura amarembo yatumye baza gushimangira uyu mubano mwiza.
Yagize ati” Iki ni igikorwa cy’urukundo, cyo kubana no gusabana. Twaje kandi kubereka ko n’ubwo umuntu wacu ari kure ariko dufitanye urukundo. Twubatse ubufatanye n’urukundo hagati y’Abanyakayenzi n’ikipe yacu.” Akomeza avuga ko ikipe ya Droujba ari iy’abantu bakuze, ko ikinira kicukiro ndetse ikaba imaze imyaka isaga 20 iriho, ko bagomba kubaka ubumwe cyane cyane binyuze mu mikino ibahuza.
Uretse ibi, Banzi Wellars avuga ko hari ikindi batahanye nk’ababa mu mujyi. Agira ati” Icyo dutahanye ni uko dusanze Abanyakayenzi babanye neza, basabana kandi bagira urukundo. Ikipe yacu ni iy’abakuze, ntabwo dushyira imbere gusa gukina, hari ibikorwa by’urukundo byinshi bizaduhuza, iyi ni intangiriro.
Didier Uwitonze, akina mu ikipe ya Fondation Kayenzi, yabwiye intyoza.com ko ikipe yabo y’abakuze isanzwe, ko ndetse ijya ihura n’andi makipe ariko nti bimenyekane, avuga ko gusurwa na Droujba y’I Kigali ari ukwagura umuryango w’ubucuti.
Yagize ati” Umukino wabaye mwiza kandi wari uw’ubucuti. Ikipe yacu ni iy’abakuze, natwe tubonye uko tujya tugenda hari ibintu byinshi twakunguka ariko kandi bikanatuma abasaza bacu barushaho kuramba, twaguye amarembo kandi ni umubano ukomeza kuko natwe tuzajya kubishyura turusheho guhamya uyu mubano.”
Innocent Mandera, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa kayenzi yabwiye intyoza.com ko nubwo igikorwa nk’iki kiba cyateguwe n’abaturage ubwabo, ubuyobozi ngo bukibonamo urugero rwiza rw’abaturage bashyize hamwe mu kubaka umubano mwiza ugamije kubageza ku iterambere.
Yagize ati “ Iki ni igikorwa cy’abaturage hagati yabo, ariko nk’ubuyobozi tubibonamo iterambere ry’umuco w’urukundo mu baturage tuyobora n’abahandi. Ni amakipe arimo abakuze kandi b’abayobozi n’abikorera mu buryo butandukanye, iyo rero bahuye nk’uku bungurana ibitekerezo, bagirana ibiganiro bibubaka kandi byubaka igihugu ndetse by’umwihariko bitanga isomo ku bakiri bato kuko bakura babona abo bigiraho.”
Akomeza ati” Iyo umukino urangiye baricara bagasangira, bagasabana, bakaganira bungurana ibitekerezo, bigishanya ku cyatuma barushaho kurangwa n’umuco w’urukundo, gukunda umurimo n’ibindi.” Akomeza avuga ko atari ibikorwa kirangirira mu mukino gusa ko ahubwo ubu ari n’uburyo buzagenda bubafasha gufashanya mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bitandukanye.
Abagize amakipe yombi; Fondation Kayenzi na Droujba ndetse n’ubuyobozi bwa kayenzi muri rusange, bifuza ko umuco nk’uyu warushaho kuranga andi makipe hirya no hino mu gihugu, nti bagarukire gusa mu mikino itandukanye bakina, ahubwo bakagura amarembo, bagasurana, bagafashanya nk’abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe cyo kubaka igihugu cyiza buri wese yaraga uwo akunda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com