Muhanga: Abamotari n’Abanyonzi basabwe gukumira amakosa ateza impanuka mu muhanda
Abayobozi b’amakoperative y’abamotari n’abanyonzi akorera mu mujyi wa Muhanga basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano wo mu muhanda, birinda ibyaha n’amakosa ateza impanuka.
Babisabwe mu nama yabahuje na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga kuri uyu wa mbere tariki 5 Ugushyingo 2018. Inama yari igamije kubibutsa uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya ibyaha bikorerwa mu muhanda.
Abayobozi 62 b’amakoperative ane (4) y’abamotari n’umunani (8) y’abanyonzi bitabiriye iyi nama basabwe kurushaho gukangurira abanyamuryango b’amakoperative kwitwararika amategeko y’umuhanda kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, Superintendent of Police (SP) Thierry Munanira yababwiye ko bagira uruhare runini mu mpanuka zo mu muhanda mu karere ka Muhanga, abasaba guhora bitwararika kandi bakanibukiranya amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Yagize ati “Urebye impanuka zimaze iminsi zibera muri uyu mujyi ziriguterwa n’abanyonzi ndetse n’abamotari usanga bagenda mu muhanda rwagati bihagika hagati y’imodoka cyangwa bagasatira ahagenewe abanyamaguru, bikwiye gukosorwa.”
SP Munanira yabibukije ko iyo umumotari cyangwa umunyonzi akoze impanuka ahasiga ubuzima n’umugenzi we cyangwa bagakomereka bikomeye mu gihe rimwe na rimwe uri mu modoka ibagonze ntacyo aba.
Yagize ati“Mugendere kure icyabateza impanuka kuko nimwe nabo muhetse zitwarira ubuzima, bityo mwirinde kwihagika mu modoka kuko nikugonga izakumugaza cyangwa ikwice.”
Yababwiye kandi ko bagomba kwibutsa abanyamuryango b’amakoperative bayobora ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge biri mu biteza impanuka bakwiye kubirwanya kandi bakirinda kugira uruhare mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko.
Nkundimana Emmanuel wavuze mu izina ry’abayobora amakoperative yashimiye Polisi impanuro n’inama idahwema kubagira zigamije kunoza umwuga wabo, bagakora kinyamwuga, yasoje yizeza ko izi mpanuro bagiye kuzishyira mubikorwa bubahiriza amategeko y’umuhanda banatangira amakuru ku gihe ku gishobora guhungabanya umutekano.
intyoza.com