Nyagatare: Abayoboke b’itorero ry’abadivantisiti basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
Ibi babisabwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018 n’abayobozi batandukanye nyuma y’igikorwa cyo kumenera mu ruhame amakarito asaga 179 y’inzoga zitemewe yafatiwe mu murenge wa Nyagatare mu gihe cy’amezi abiri gusa.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commission of Police (ACP) Benoit Kayijuka ndetse n’umushumba w’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri iyi Ntara Dan Ngamije.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian yibukije abaraho ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gihangayikishije bityo hakenewe uruhare rwa buri wese mu kubirwanya.
Yagize ati “ Ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeza gufata indi ntera kandi uko turi aha twese ababicuruza n’ababinywa baba mu midugudu dutuyemo, hakwiye kongerwa ingufu mu kubirwanya buri wese yumva ko ari inshingano zimureba”
Assistant Commission of Police (ACP) Benoit Kayijuka uyobora Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abayobozi mu itorero ry’Abadivantisite gukoresha ijwi bafite bagatanga ubutumwa bwamagana ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Polisi n’inzego z’umutekano muri rusange zikeneye inkunga yanyu mu gukumira ibyaha birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko uretse kuba byangiza ubuzima ari n’intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano birimo urugomo, ihohotera ndetse n’amakimbirane yo mu muryango.’’
ACP Kayijuka akomeza agaragaza ko ibihano kubakoresha ibiyobyabwenge byiyongereye kugeza no kugifungo cya burundu bityo abantu bakaba bakwiye kubyirinda.
Pasiteri Dan Ngamije uyobora itorero ry’Abadivantisite mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abayoboke biri torero kwigisha abandi ububi bw’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Nk’abizera mu itorero ry’Abadivantisite mu fite inshingano zo kwigisha no gusobanurira abakiri mu mwijima ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima ndetse n’uruhare bigira mu gukoresha uwabinyoye ibyaha by’indengakamere’’.
Pasiteri Ngamije asoza asaba buri wese kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano ya buri wese bityo bikwiye kuganirwaho mu matorero, mu manama kandi hakanozwa imikoranire n’inzego z’umutekano hagamijwe gutanga amakuru yaho bigaragara.
Kurwanya ibiyobyabwenge byahagurukiwe n’inzego zitandukanye zirimo n’amadini aho mu kwezi gushize Musenyeri Alex Birindabagabo wo mu itorero ry’Abangirikani diyoseze ya Gahini yasabye abaturage ba Nyagatare na Gatsibo kurushaho gukora ibinezeza imana barwanya ibiyobyabwenge kuko roho nziza ikwiye gutura mu mubiri muzima.
intyoza.com