Gatsibo: Ubukangurambaga ku gukumira inda ziterwa abangavu burakomeje
Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2018 mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi habereye urugendo rugamije gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu bikabaviramo kuvutswa uburenganzira bwabo harimo no guta amashuri.
Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu” aho bwari bwitabiriwe n’abaturage basaga 1500 biganjemo urubyiruko.
Inspector of Police (IP) Jacques Munana uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi yibukije ababyeyi ko aribo bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abagize umuryango aho guhugira mu gushaka imibereho bakirengagiza inshingano zo gutanga uburere.
Ati “Ibibazo byinshi biterwa n’uko hari ababyeyi batubahiriza inshingano zo kurera bakumva ko niba urugo rwabonye ikirutunga bihagije. Aba bakwiye kwibuka ko bagomba kumenya uko abagize umuryango biriwe, ikibazo bagize kandi bakaganiriza abana bihagije.”
IP Munana yashimangiye ko ihohoterwa n’amakimbirane yo mu miryango aribyo ntandaro y’ibibazo byugarije abanyarwanda.
Yagize ati “Iyo abashakanye bafitanye amakimbirane bigira ingaruka zikomeye ku bana bitewe nuko badahabwa uburere bw’ababyeyi bombi ngo bababere urugero rwo gukurikiza.”
Yakomeje asaba urubyiruko kunyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi kuko bizabafasha kwirinda ababashukisha ibintu bitandukanye bagamije kubangiriza ubuzima.Yanasabye abaturage kutajya bahishira ababa bakekwaho gutera inda abana b’abangavu.
IP Munana asoza asaba abaturage kurushaho kurangwa n’ubufatanye mu gukumira ibiyobyabwenge kuko usanga akenshi aribyo ntandaro y’ibindi byaha birimo urugomo, ihohoterwa ndetse n’amakimbirane yo mu muryango.
Jackson Orora ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kiramuruzi yasabye urubyiruko kwirinda ababashuka bagamije kubashora mu ngeso mbi.
Yagize ati “Urubyiruko rurarikiye imyambaro myiza, telefoni zigezweho, amavuta ahumura n’ibindi birenze ubushobozi bwabo, mu byirinde kuko nibyo baheraho babashuka bakabashora mu byaha birimo ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.”
Yakomeje abibutsa ko umurenge utagera ku mihigo wihaye mu gihe hakiri ibibazo byugarije umuryango nyarwanda harimo ikibazo cy’abangavu baterwa inda imbura gihe.
Yasoje asaba ababyeyi kurushaho kugenzura abana babo mu gihe babonye ibikoresho batunze ataribo babibahaye bakihutira ku bakurikirana kuko usanga ababashuka aribyo bakoresha.
intyoza.com