Amakuru yatanzwe n’umugenzi yatumye umushoferi wa Horizon Express wavugiraga kuri Telefone atwaye afatwa
Umugenzi wari mu Modoka ya kampuni ya Horizon Express yari igeze Kamonyi yerekeza Kigali kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018, yatanze amakuru kuri Polisi ko shoferi arimo kuvugira kuri terefone atwaye bituma Polisi ifata uyu mushoferi arahanwa.
Ubutumwa uyu mugenzi wavaga i Muhanga yerekeza Kigali yoherereje Polisi ayitungira agatoki kuri uyu mushoferi wavugiraga kuri terefone kandi atwaye imodoka hari aho bwagiraga buti ” Mwaramutse, ubu ngeze ku kamonyi nza i Kigali. Hari umushoferi udutwaye ari kugenda avugira kuri Téléphone kandi atwaye namufashe akavideo, atwaye imodoka ya sosiyete ya Horizon praque RAC583W.
SSP Ndushabandi Jean marie Vianney, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda yabwiye intyoza.com ko igikorwa cy’uyu mugenzi ari cyiza, ko gishimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage, ariko kandi bikanerekana ko abanyarwanda bamaze kumenya uburenganzira bwabo n’akamaro ko gutanga amakuru mu gufasha gukumira impanuka n’ibindi byaha muri rusange.
Yagize kandi ati” Ibikorwa n’umushoferi, abo bibangamira bwa mbere ni abagenzi aba atwaye, ni nabo bakwiye kuba bafata iyambere mu gutanga amakuru y’imyitwarire itari myiza y’umushoferi yabaviramo kuba yateza impanuka. Turashimira abaturage bafatanya na Polisi kugira ngo baburizemo icyateza impanuka cyose, harimo n’imyitwarire y’umushoferi.”
Yakomeje ati” Umusaruro uri mu bikorwa nk’ibi ni uko iyo umushoferi afashwe agahanwa kandi amakosa yakoze yagaragajwe n’abo yari atwaye nubwo atabamenya, bituma nawe aba umwe mu batangabuhamya cyangwa akabwira abashoferi bagenzibe ati nyamara mujye mureka gukora amakosa mutwaye kuko abagenzi barabarega, bigatuma bahindura imyumvire bigamije gutanga serivise nziza birinda amakosa mu gihe batwaye.”
SSP Ndushabandi, avuga ko ibisabwa abaturage n’abagenzi by’umwihariko bitagoye. Ko ari ugutanga ubutumwa bugufi ku 115, bashobora no gukoresha Twitter ya Polisi, cyangwa se abafite internet muri rusange bakaba bayikoresha batanga amakuru y’ibyo babona bidakwiye bikorwa n’umushoferi. Avuga ko Polisi iha agaciro ubu bufatanye bugamije kubungabunga ubuzima bw’abantu hakumirwa impanuka.
Uyu mushoferi kimwe n’undi wese ufashwe na Polisi avugira kuri terefone kandi atwaye, ahanirwa amakosa abiri. Rimwe ni ukubangamira abandi bakoresha umuhanda, hanyuma hakaba no kuvugira kuri terefone. Byose bifata mu gaciro k’amafaranga ibihumbi 35 by’amanyarwanda. Abatwara ibinyabizira bararye bari menge.
Munyaneza Theogene / intyoza.com