Muhanga: Indwara y’iseru yageze muri Gereza ya Muhanga
Abantu 51 nibo batanganzwa ko bafashwe n’indwara y’iseru mu magereza atatu mu gihugu arimo n’iya Muhanga. Izo gereza ni iya Mageragere, Ngoma na Muhanga. Muribo, 28 nibo bakiri kwitabwaho ahantu ha bonyine. Iseru muri Gereza ya Muhanga yatangiye kuvugwa bucece tariki 16 Ukuboza 2018. ( Iyi nkuru yavuguruwe).
Ubwo amakuru y’iyi ndwara y’iseru yadutse muri gereza ya Muhanga yageraga ku intyoza.com kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2018, twagerageje kubaza ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda bwemera ko koko iseru yinjiye muri Gereza ya Muhanga, aho ngo abafashwe barimo kwitabwaho.
Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa-RCS, SSP Sengabo Hillary yatangarije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko abafashwe n’iseru muri gereza ya Muhanga ari abantu bajyanyweyo bavuye muri gereza ya Mageragere na Ngoma ariko bitazwi ko barwaye.
Mu bafashwe n’iseru uko ari 51 muri aya magereza yose batangazwa, SSP Sengabo avuga ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, abagera kuri 28 aribo bakiri mu mavuriro y’amagereza kandi bari ahantu ha bonyine( isolation) bitaweho n’abaganga.
Mu itangazo gereza ya Muhanga yashyize ahagaragara, yamenyeshaga abasura imfungwa n’abagororwa ko gusura kwagombaga kuba tariki 20 na 21 Ukuboza 2018 bitazakunda, kugeza igihe kitavuzwe. Gusa ntabwo mu itangazo beruye ngo bavuge ko mu biteye ikurwaho ryo gusura muri iyi minsi harimo n’ikibazo cy’iseru yageze muri iyi Gereza.
Iyi ndwara y’iseru imaze kugaragara muri gereza eshatu arizo, iya Muhanga, Ngoma na Mageragere. Ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda butangaza ko abo yagaragayeho bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Hanafashwe ingamba zo guhangana nayo mu rwego rwo kuyikumira no kwita kubo yafashe.
Mu ngamba zafashwe kuri iyi ndwara zirimo gushyira abo yagaragayeho aho bitabwaho hihariye no guhagarika gahunda zo gusura. Iseru ni indwara yandura.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Iyi mibare(51) n’imibare rusange kuri za Gereza iya Nyarugenge,Ngoma na Muhanga.
kandi abantu nibahumure iseru ntiyakomeje kwiyongera kandi abarwayi ubu barigukira hasigaye 28
gusa. gusubara byahagaritse byagateganyo mu rwego gukumira ko ikwira henshi.
kubufatanye bwa RCS na RBC abantu bafunzwe na abacungagereza bataribakingiye ejo barakingiwe.