Magendu imungu ikwiye kwamaganwa na buri wese, menya byinshi ku ngamba zo kuyirwanya
Ni kenshi twumva ibiganiro n’inkuru zerekeye ubucuruzi bw’ambukiranya imipaka bukozwe mu buryo bwa magendu gusa ugasanga umwanya bihabwa mu biganiro byabenshi atari mu nini kandi ibyegeranyo bitandukanye bidahwema kugaragaza ko magendu ari imungu ikomeje ku bukungu bwacu ndetse igakoma mu nkokora iterambere rirambye igihugu cyacu cyifuza kugeraho.
Akarere ka Rubavu ni kamwe muri 7 tugize intara y’Iburengerazuba, aka karere gahana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya kongo Kinshasa-DRC kakaza ku isonga mu turere tugaragaramo ubucuruzi bwa mbukiranya imipaka bukorwa mu buryo bwa magendu kurusha indi mipaka yose y’igihugu cyacu.
Imibare itangazwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ku rwanya magendu ( Revenue Protection Unit) igaragaza ko magendu ziganjemo imyenda n’inkweto bya caguwa, ibitenge , ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ndetse n’ibiribwa aribyo byiganje mu byafatiwe ku mipaka ihuza Rubavu na Kongo Kinshasa.
Ibi bicuruzwa bigizwe n’ibiro 75,490 kg by’inkweto n’imyenda bya Caguwa, ibiro 2,180 by’ibitenge, amakarito 9,360 ya sositomate,litiro 40,000 z’inzoga zo mu bwoko bwa Liqeur ndetse na Litiro 19, 000 z’ibinyobwa bidasembuye n’ibiro 50,000 by’umuceri ibi byose bikaba byarafashwe mugihe cy’amezi 11 y’umwaka wa 2018.
Hagarujwe umusoro ungana ute?
Muri ubu bucuruzi bwa mbukiranya imipaka bukozwe mu buryo bwa magendu ishami rya Polisi rishinzwe ku rwanya magendu mu karere ka Rubavu rigaragaza ko hari hagiye kunyerezwa umusoro usaga miliyoni 185,175,512 mu gihe cy’amezi 11 muri 2018.
Ku rwego rw’Igihugu magendu ihagaze ite
Ugereranyije ibifatirwa mu karere ka Rubavu n’ishusho y’uko magendu ihagaze mu gihugu kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Kamena 2018 usanga akarere ka Rubavu kari ku isonga mu hakorerwa ubucuruzi bw’ambukiranya imipaka bukozwe mu buryo butemewe.
Imibare ya RRA igaragaza ko guhera muri Nyakanga 2017 kugeza Kamena 2018, hafashwe magendu z’ubwoko butandukanye zinjizwaga mu Rwanda zifite agaciro ka miliyoni 595,129,842Frw.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya magendu muri RRA, Niyigaba Faustin, agaragaza ko ‘imyenda n’inkweto byambawe ‘Caguwa’, biza ku isonga, bigakurikirwa n’ibitenge, ibinyobwa bidasembuye, ifu y’ibigori n’ibinyobwa bisembuye.’
Magendu z’ibiribwa zafashwe zirimo ibiro 122,493 byiganjemo umuceri n’ifu y’ibigori, amakarito 1,714 y’ibisuguti, ibirungo, Litiro z’amavuta yo guteka zisaga 22,823.
Muri uwo mwaka, hafashwe amaduzeni y’inzoga zisembuye 11,849 na Litilo zazo 4 007, n’andi y’izidasembuye 9086 na litiro zazo 6 787. Hafashwe kandi imyenda ibiro 233 300, ibitenge 1, 5286 n’ibindi.
Hafashwe ibinyabiziga bitandukanye byifashishwa muri magendu
Uretse abafatwa babyikoreye cyangwa ba byambariyeho mu gihugu hose habarurwa ibinyabiziga birimo amagare 603, moto 270 n’imodoka 186 byafashwe bipakiye ibicuruzwa bitasoze(Magendu).
Ubukangurambaga kuri magendu buhagaze bute
Uwampayizina Marie Grace umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agaragaza ko muri aka karere ubucuruzi bwa magendu buzwi nko “ gucora ’’buhagaragara cyane ariko inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku bihashya.
Yagize ati “Ugendeye ku urujya n’uruza rw’abaturage bibihugu byombi bakoresha uyu mu paka buri munsi hagaragara abakura ibicuruzwa bitandukanye mu gihugu cya Kongo ariko bakabyinjiza mu gihugu mu badatanze umusoro dukomeje kwigisha abaturage ububi bwa magendu ku iterambere n’ubukungu bw’igihugu.”
Uyu muyobozi asoza agaragza ko abantu bakwiye kumva ko gusora ari inshingano z’umwene gihugu kuko imisoro atanga imugarukira kandi ikagira inyungu rusange binyuze mu ngengo y’imari igenerwa ibikorwa remezo birimo amashuri , amavuriro ndetse n’imihanda y’ubakwa mu turere batuye mo.
Ingaruka ku bucuruzi
Shakisha Felix umwe mu bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu karere ka Rubavu agaragaza ko abakora ubucuruzi bwa magendu babatera igihombo kuko usanga bashyiraho ibiciro byo hasi bikabaviramo gutakaza abaguzi kandi aribo batanga imisoro bakanishyura amazu bakoreramo.
Bakomeza bagaragaza ko imisoro batanga ifite uruhare mu buzima bw’igihugu bityo hakaba hakwiye gukazwa ingamba zigamije kurwanya magendu, bakabona abaguzi nkuko bikwiye bityo nabo bagire uruhare mu kwiyubakira igihugu binyuze mu gusora neza.
Ingamba zigamije kurandura uyu muco mubi
Ubwo yagaragarizaga itangazamakuru uko magendu ihagaze mu gihugu kuva muri Nyakanga 2017 kugeza Kamena 2018 Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya magendu muri RRA, Niyigaba Faustin yavuze ko ‘Magendu igira ingaruka ku byiciro bitandukanye by’abaturage, akaba ariyo mpamvu RRA ibasaba kuyirinda.
Ati“Dukomeje kwigisha abaturage ingaruka mbi zayo kugira ngo babe aba mbere mu kudufasha kuyikumira no kuyirwanya. Hari ugukaza ibihano ku uyifatiwemo, akaba intangarugero no ku bandi, n’uwabitekerezaga abone ko hari ibihano bikarishye bimutegereje.”
Ingamba ishami rya Polisi rishinzwe ku rwanya magendu rifite
Chief Superintendent of Police (CSP) Alphonse Busingye uyobora ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu agaragaza ko inzira n’amayeri abakora magendu bakoresha byamaze ku menyekana ubu umunsi ku munsi hakaba hakorwa ibikorwa byo kubafata hakagaruzwa imisoro yari igiye kunyerezwa.
Yagize ati “Ku mipaka yose ihuza igihugu cyacu n’abaturanyi hari abapolisi bashinzwe ku rwanya magendu, nu bwo ababikora bakoresha amayeri atandukanye arimo kwambutsa magendu bayambariyeho, kubiheka mu mugongo nk’abahetse abana n’andi menshi bakoresha dukomeje kubafata kuko dukorana n’abaturage bakaduha amakuru tukamenya aho bari bunyure n’amasaha bityo tukabasha kubatega tukabafata.”
CSP Busingye akomeza agaragaza ko RPU (Revenue Protection Unit) ikomeje ibikorwa byo kurwanya magendu bikomeje kugaragara mu batwara ibinyabiziga aho umushoferi na Nyiri ikinyabiziga bafashwe batwaye ibicuruzwa byambutse bidasoze bashyiriweho ibihano biremereye birimo no kuba ikinyabiziga gifatirwa burundu.
Amategeko ateganya iki kuri magendu
Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.
U Rwanda ni igihugu cyubakiye ubukungu bwacyo ku baturage.Imisoro n’amahoro itangwa n’abaturage bakora ibikorwa bibyara inyungu niyo yifashishwa mu gutegura ingengo y’imari izifashishwa mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, uruhare rwa buri wese mu kurwanya magendu rurakenewe buri wese atanga amakuru y’ababikora bagafatwa bagahanwa kuko bimunga ubukungu bikanadindiza iterambere ry’igihugu.
Intyoza.com