Mahama: Impunzi z’Abarundi nubwo ubuzima bugoye ariko zirashima
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ngo nubwo ubuhunzi bugoye ariko ngo zirashima.
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 9 Werurwe 2016, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR), iryita kubiribwa (WFP), DFID na MIDIMAR, basuye iyi nkambi ya Mahama bari hamwe n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.
Nyuma y’igihe Abarundi bahunze Igihugu cyabo kubera umutekano muke, abahungiye mu Rwanda bari munkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, kuribo ngo ni byinshi biba bigoye mubuzima bw’ubuhunzi ariko ngo barashima Leta y’u Rwanda n’ababafasha.
Muri iyi nkambi itari nto, nubwo ubuzima bw’ubuhunzi ntawe ubwishimira cyane ko ngo utabasha kuhabonera ibyo ushaka byose nkuko waba uri iwawe, cyangwa se ngo wihe ukurikije ubushobozi ufite, barashima uko bakiriwe n’uburyo bakomeje kwitabwaho na Leta y’u Rwanda hamwe n’ababafasha bose.
Faida Zainabu, ari muri iyi nkambi nk’impunzi, ari mu ishyirahamwe ry’abagore bakora imitako itandukanye, gutunganya ibitambaro bafuma no gutaka inkoko, imikeka, ibiseke, amashuka n’ibindi.
Zainabu, avuga ko ibi ari mu rwego rwo kudategereza gucungira gusa kubyo bahabwa ngo biba bitanahagije, gusa ngo nubwo bashima ariko barasaba Leta y’u Rwanda n’imiryango ibafasha kubaba hafi bakabashakira Amasoko y’ibyo bakora no kubaha ibikoresho.
Rivuzimana Nesitori, ni mucoma( yotsa inyama) hano mu nkambi, aganira n’intyoza.com, avuga ko ashima uburyo u Rwanda rwabakiriye ndetse n’uko babanye n’abanyarwanda hanze y’inkambi ngo cyane ko ihene abaga azihabwa n’umunyarwanda bakagabana inyungu.
Marie Minani, umubyeyi uri muri iyi nkambi, avuga ko ubuzima bwo mu nkambi yego bugoye ariko kuri we ngo ikimufasha ku kongera ibyo abona mu nkambi ngo ni ukujya gupagasa mugiturage akabona udufaranga duke akongekanya ubuzima bugakomeza.
Ngoga Aristarque umuyobozi w’inkambi ya Mahama, avuga ko ibyo impunzi zigenerwa zibibona ku kigero cyashyizweho, yemera ko ahari abantu ibibazo bitabura, avuga ko bagerageza gushaka ibisubizo byatuma ubuzima bw’izi mpunzi burushaho kuba bwiza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com