Nyanza: Yafatanwe udupfunyika 250 tw’urumogi
Umusore witwa Nyandwi Emma w’imyaka 21 y’amavuko wo mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busoro yafatanwe udupfunyika 250 tw’urumogi biturutse ku makuru yatanzwe n’ abaturage.
Abaturage bo muri centre ya Busoro bavuga ko uwo musore wafashwe ari umwe mu bakekwa gukwirakwiza urumogi muri aka gace.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yatangaje ko uwo musore yafashwe ku bufatanye n’abaturage kuko aribo batanze amakuru.
Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko uwo musore yari kumwe n’abandi bagenzi be babiri bapfunyika urumogi mu dupfunyika duto duto, Polisi yihutiye kugera aho bayitungiye urutoki, Nyandwi imufatana udupfunyika 250 tw’urumogi abo bagenzi baracika. Ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo nabo bafatwe.’’
CIP Karekezi akomeza asaba abaturage kurushaho gukumira ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza urubyiruko bikanahungabanya umutekano.
Yagize ati” Hirya no hino mu midugudu mutuyemo muzi urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, muzi kandi imwe mu miryango ibanye mu makimbirane ahanini ashingiye ku businzi ibi byose bihungabanya umutekano, mukwiye kugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’aho bigaragara.’’
Kuri ubu Nyandwi Emma yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.
I ngingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
intyoza.com