Rubavu: Hafatiwe amabaro asaga 100 y’imyenda yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu
Mu bikorwa byo kurwanya ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa 26 Mutarama 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi yafashe amabaro asaga 100 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Aya mabaro y’imyenda ya caguwa yafatiwe mu rugo rwa Bizimana Assouman bikavugwa ko ari aya Nisingizwe Conorath w’imyaka 47 y’amavuko na Mvuyekure Saleh.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko ifatwa ry’ibi bicuruzwa rikomoka ku bufatanye inzego z’umutekano zifitanye n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage babonye mu gipangu cya Bizimana Assouman hinjiye ibintu byinshi batasobanukiwe bibatera impungenge bituma bitabaza inzego z’umutekano.”
Akomeza avuga ko Polisi mu kuhagera yasatse muri urwo rugo ikahasanga amabaro 112 ya caguwa ndetse na banyirayo bari baje kuyafata ngo bayajyane mu mujyi wa Kigali bakahafatirwa.
CIP Gasasira yagiriye inama abakishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko kubireka kuko bubagusha mu gihombo.
Yagize ati“ Ufatanywe magendu yishyura imisoro ashyizeho n’amande bikamutera igihombo,n’ ubucyene we n’umuryango we. Magendu kandi isubiza inyuma iterambere ry’igihugu,kuko imisoro n’amahoro aribyo bigize ingengo y’imari ikoreshwa haba mu kubaka ibikorwa remezo n’ibindi byose bigeza igihugu ku iterambere”.
Imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ku rwanya magendu (Revenue Protection Unit) igaragaza ko amabaro 112 y’imyenda ya caguwa agizwe n’ibiro bisaga 5000, akaba yari agiye kunyereza umusoro usaga miliyoni ebyeri (2,100,000frw).
Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.
Intyoza.com