Rubavu: Hafatiwe ibicuruzwa bitandunye bya magendu
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Gisenyi na Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019, yafashe ibicuruzwa bitandukanye byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Ibicuruzwa byafashwe bigizwe n’ibiro 146 by’imyenda ya caguwa; ibiro birenga 165 by’inkweto, amakarito abiri y’amavuta yo kwisiga ahindura uruhu, ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye byiganjemo umuceri n’amavuta yo guteka byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba Chief Inspector of Police ( CIP) Innocent Gasasira avuga ko ibi bicuruzwa byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:” Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu batandukanye bambukanye ibicuruzwa bya magendu bakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo kandi ko hari n’abandi bafite ibyo bari gucuruza byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, niko guhita tugenda turabifata”.
CIP Gasasira avuga ko ibi bicuruzwa byahise bishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu( Revenue Protection Unit) Rubavu.
Yongeraho kandi ko no mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera mu rugo rw’uwitwa Twagirayesu Gerard hafatiwe amabaro y’imyenda ya caguwa 14 bikekwa ko ari aya Nyirahakizimana Sophia wimyaka 40.
Akomeza avuga ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko imisoro iba inyerejwe ariyo igihugu gikoresha mu guteza imbere abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo.
Yagize ati:” Magendu yangiza ubucuruzi kuko ibyinjijwe bitasoze ba nyirabyo babigurisha ku giciro cyo hasi bigatuma abasoze batakaza isoko. Inadindiza kandi iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu.”
CIP Gasasira asoza ashimira abaturage batanze amakuru anagira inama abacuruza magendu bose ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, igateza igihombo ba nyirayo iyo bafashwe, bikagira ingaruka ku bucuruzi bwabo kubera gushaka inyungu z’ikirenga bakaba bakwiye kwirinda ingaruka zirimo igifungo, gufatira ibyo baba bafatanwe ndetse n’amande atari make agenwa n’amategeko.
intyoza.com