Ruhango: Umugabo yafashwe avunjisha amadolari 300 y’amiganano
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi yafashe umugabo witwa Nsengiyumva Pierre w’imyaka 33 y’amavuko ubwo yageragezaga kuvunjisha amadorari ya Amerika 300 y’amiganano.
Uyu mugabo yafatiwe muri Banki ya Kigali (BK) ishami ryayo riherereye mu isanteri ya Kinazi agiye kuyavunjishayo kuri uyu wa gatutu tariki 13 Werurwe 2019.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku makuru yatanzwe n’abakozi ba BK ishami rya Kinazi.
Yagize ati:”Uwo mugabo yaje kuvunjisha amafaranga 50 y’amadorari ya Amerika mazima baramuvunjira nyuma y’iminsi ibiri aragaruka azana amadorari 300 bayashyize mu mashini basanga ni amiganano bahita bahamagara Polisi iramufata,yakomeje avuga ko Nsengiyumva yemera ko ayo mafaranga ari amiganano kandi ko ayahabwa n’abandi bantu bavuye mu mujyi wa Kigali.”
CIP Karekezi yavuze ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka nyinshi mbi haba ku wa fashwe ayakora, uyakoresha ndetse no ku gihugu muri rusange.
Yagize ati: “Aya mafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Avuga kandi ko ufatiwe mu bikorwa byo gutunga amafaranga y’amiganano nawe ingaruka zimugeraho nko gufungwa iterambere rye rikadindira ndetse n’umuryango we ukamutakazaho byinshi.”
Akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora.
Yakomeje asaba abantu ko mbere yo kwakira amafanga bajya babanza gushishoza bakareba niba ari mazima kuko usanga hari abantu bitwikira ijoro bagatanga y’amiganano, yongeyeho ko ibigo by’imari n’ibyivunjisha bikwiye kugira imashini zabugenewe kugira ngo bajye batahura abashobora kuzana amafaranga y’amiganano ndetse birinde n’ibihombo.
CIP Karekezi yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kubireka kuko leta ndetse n’inzego z’umutekano bafashe ingamba zo kurwanya abakora amafaranga y’amiganano ndetse hakaba harashyizweho ibihano bikarishye kubafatiwe muri ibyo bikorwa.
Nsengiyumva yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo hakorwe iperereza kucyaha akekwaho.
Yasoje asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe y’abakora ndetse bakanakwirakwiza amafaranga y’amiganano kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera .
Intyoza.com