Gasabo: Abamotari biyemeje kurwanya impanuka no kurwanya ibiyobyabwenge
Abamotari bagera ku 141 bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba basezeranyije Polisi y’u Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda mu rwego rwo kurwanya impanuka. Aba bamotari kandi baniyemeje kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabyabwenge.
Hari mu biganiro byabaye mu mpera z’iki cyumweru bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Gasabo. Mu biganiro bagiranye n’abayobozi ba Polisi byibanze ku kubagaragariza ibintu byatuma umwuga wabo ugenda neza ndetse n’ibyatuma ugenda nabi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi niwe wagiranye ibiganiro nabo. Mu kiganiro yabahaye yagarutse kuri bamwe mu bamotari bagenda bagaragarwaho n’ingeso mbi z’ubujura gukoresha ibiyobyabwenge, gutwara ababikwirakwiza kandi babazi, ibintu bihesha isura mbi umwuga wabo.
Yagize ati : “ Bimaze kugaragara ko bamwe muri bagenzi banyu (abamotari) aribo bagaragarwaho n’ingeso mbi z’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no korohereza ababikwirakwiza. Izi ngeso zirimo guhesha isura itari nziza umwuga wanyu. Yego si mwese kuko hari n’abitwara neza, ariko haracyarimo ababangiriza umwuga.”
CIP Umutesi yababwiye ko Polisi itazorohera abo bose bagira uruhare mu gukora ibyaha avuga ko yahagurukiye mu buryo bwose bushoboka, kandi ko itazihanganira umuntu wese washaka guhungabanya umutekano akoresha ibiyobyabwenge cyangwa akora ibindi byaha.
Yakomeje avuga ko ingeso z’ubujura zimaze kuba nyinshi muri Kigali aho usanga abamotari bashikuza abantu ibyo baba bafite mu ntoki ndetse bakanakora ibindi byaha.
CIP Umutesi yavuze ko umubare munini w’abantu bakora ibyaha baba bakoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati :” Usanga umubare mwishi w’abakora ibyaha ari abakoresheje ibiyobyabwenge kandi twese tuzi ingaruka mbi zabyo tukaba tubasaba kubirwanya n’uwarufite umugambi wabyo akabireka.”
Yibukije abamotari ko akazi kabora gashobora kubatunga bakagera kubyo bifuza igisabwa arugukora kinyamwuga birinda ingeso zigenda zigaragara kuri bamwe na bamwe akabasaba gukorera hamwe barwanya uwashaka kubanduriza izina bagatangira amakuru ku gihe.
Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu Karere Gasabo, Niyibizi Come yibukije abamotari ko akazi bakora ari umwuga ariko basabwa kuwukora neza bakitandukanya n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha .
Yabasabye kujya barangwa n’isuku kuko batwara abantu benshi kandi biyubashye Yagize ati:” Mukwiye kujya murangwa n’isuku ndetse munirinda amakosa yo mu muhanda ashobora gutuma mukora impanuka. Ibi byose ni mubyubahiriza n’umugenzi azajya abatega yumva atabishisha .”
Nyuma y’iyi nama abamotari bashimiye izi mpanuro Polisi yabahaye nabo biyemeza ko bagiye gukosora amakosa yose bajyaga bakora bavuga ko bagiye kujya bagaragaza umuntu wese urigukora ibinyuranyije n’amategeko hakiri kare .
intyoza.com