Kamonyi/Rukoma: Ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi ikabije ibyabo byasubiwemo
Abana barwaye bwaki ku rwego rw’aho bari mu ibara ry’umutuku mu murenge wa Rukoma kimwe n’ababyeyi babo, bashakiwe icyumba cyihariye mu kigo nderabuzima cya Rukoma, bafashwa by’umwihariko n’abashinzwe imirire n’abaganga mu gihe nibura cy’ibyumweru 2-3 umwana akaba asubiye ibuntu.
Icyemezo cyo gufata abana n’ababyeyi babo( aba mama) bagakurwa mu miryango bakazanwa kuba ku kigo nderabuzima cya Rukoma bakitabwaho cyafashwe mu bufatanye bw’Umurenge wa Rukoma, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima n’abafatanyabikorwa bagamije kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi mu bana.
Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma avuga ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana( bwaki) giterwa ahanini; n’imyumvire mike mu babyeyi ku gutegurira ifunguro abana babo, hakaba abakobwa bava iwabo bagiye gushaka akazi I kigali bamara guterwa inda bakazana abana iwabo nabo ntako bimereye ngo bite ku mwana, hanyuma icya gatatu kikaba ubukene.
Gitifu Nkurunziza, avuga ko gahunda zo gufasha abana kuva mu mirire mibi Leta yashyizeho zihari ariko ngo ikibazo ni ishyirwa mu bikorwa ryazo, aho usanga ngo ibyagahawe umwana urwaye bamwe mu babyeyi babanza kubyitamirira.
Ati” Twabonye ko ikibazo atari ibyo kubaha, barabibaha aho kubiha umwana niba ari amata umugabo akabanza akanywaho, umugore akanywaho ndetse n’umwana mukuru ni uko, aha rero ibigenerwa umwana urwaye urumva ko ntaba akibibonye ku kigero cyagenwe. Byatumye dufata umwanzuro wo kuvana abana n’ababyeyi babo mu miryango bazanwa ku kigo nderabuzima kugira ngo nibura umwana abone ibyo agenerwa kandi akurikiranwe neza”.
Nkurunziza akomeza ati” Buriya kugwingira bihera umwana agisamwa, hari rero igihe dushaka kuvura umuntu wavutse kandi ntacyo tukibikozeho, umuntu arasama inda akennye, ashonje kandi hari gahunda ya leta yo kumufasha, nti yipimishe inda, nta namenye ko hari ifu ihari yamugenewe tukazashiduka umwana arwaye, agwingiye kandi ibyo twagombaga kumuha sitoke zirimo zimeneka hariya”.
Clementine Umutoni, ashinzwe ibijyanye n’imirire mu bitaro bya Remera Rukoma akaba ari nawe uba hafi ikigo Nderabuzima, avuga ko ababyeyi bazana n’abana ngo bitabweho, atari ukuzana gusa abana ngo barye banywe bakire batahe. Avuga ko ababyeyi biga byinshi birimo guhindura imyumvire, imyitwarire bityo ibyo babona bakorerwa ngo abana bakire nabo bakazajya babikora mu ngo zabo bita kubana.
Agira kandi ati” Abari mu ibara ry’umutuku ku biro ugereranije n’uburebure turebamo abadafite ibindi bimenyatso by’uburwayi bukomeye tukabohereza kubitaro, abandi basanzwe badafite ibyo bimenyetso n’iyo mirire mibi ikabije nibo tuzana bagafata icyumba hano bakitabwaho by’umwihariko”.
Mu gihe bamwe mu babyeyi baganiriye n’intyoza.com bibaza uko bazabigenza mu gihe bazaba basubiye iwabo, ahanini kubona uko bita ku bana ngo babahe ibikwiye batazasubira mu mirire mibi, Umutoni ushinzwe imirire avuga ko urugendo atari urwabo bonyine, ko ukize agataha agira abantu bateguwe ku mudugudu bakomeza kumukurikirana ndetse bakajya batanga Raporo y’uko umwana ameze bose bagafatanya ku bw’ineza y’umwana.
Umurenge wa Rukoma ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka kamonyi, ugizwe n’Utugari 7 n’Imidugudu 37, ukagira abaturage 39,173. aba baturage batunzwe ahanini n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ubuhinzi n’ubucuruzi. Ikibazo kuri bwaki mu ntangiriro cyari gifitwe n’abana 115, hasigaye 29 barimo 10 bari mu mutuku na 19 bari mu muhondo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com