Polisi y’u Rwanda iraburira abacuruza, abakwirakwiza n’abakoresha ibiyobyabwenge
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2019 Polisi yerekanye abagabo batatu aribo Uwamahirwe Evaliste w’imyaka 30, Manishimwe Protégé w’imyaka 30 na Ndatimana Didas w’imyaka 25, bafatanwe ibiro 20 by’urumogi bari bavanye mu karere ka Rulindo barujyanye mu karere ka Rwamagana.
Ibi bibaye nyuma y’uko kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019 Polisi nabwo yari yerekanye abandi bagabo 3 yafatanye udupfunyika 8000 tw’urumogi.
Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko aba bagabo bafashwe ubwo bari kuri moto berekeza mu karere ka Rwamagana, abaturage bababonye bagira amacyenga bitewe n’uko bagendaga, bihutira kumenyesha inzego z’umutekano zirabafata, zibasangana ibiyobyabwenge.
CIP Umutesi yaboneho kuburira abagifite ingeso mbi yo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuyireka kuko ingamba zakajijwe mu kubirwanya.
Yagize ati “Umuntu wese ufite umutima wo gucuruza cyangwa gukwirikwiza ibiyobyabwenge ararye ari menge kuko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bamenye amayeri ababitwara bakoresha ndetse bagahita batanga amakuru kuko basobanukiwe ingaruka zabyo.”
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ibinyujije mu bukangurambaga bwa buri munsi mu baturage ndetse no mu bigo by’amashuri.
CIP Umutesi agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko bigira ingaruka nyinshi kubifatiwemo, ku muryango we ndetse no ku gihugu.
Ashimira abaturage uburyo bagenda bagaragaza umusaruro mu gukumira ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe, abasaba gukomeza uwo murava n’umusanzu mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange .
Ndatimana Didas, umwe mubafashwe usanzwe unakora umwuga w’ubumotari, aragira inama bagenzi be ko mbere yo gutwara umugenzi bajya babanza bakareba ibyo afite kugira ngo bizere ko umuntu batwaye ntabiyobyabwenge afite cyangwa atari umunyabyaha mu bundi buryo.
Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.
intyoza.com