Polisi: Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga Miliyoni 861
Umugabo Mbarushimana Musa, nyuma y’uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kigereje ikirego muri Polisi, ubu uyu mugabo afunzwe na Polisi, akekwaho kunyereza imisoro.
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Mbarushimana Musa, ukekwaho kunyerereza imisoro irenga miliyoni 861 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM).
Mbarushimana, yafashwe nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda igejejweho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) ibijyanye n’inyerezwa ry’iyi misoro Polisi nayo igatangira iperereza.
Mukashyaka Drocelle, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), yavuze ko kugirango uyu mugabo anyereze aya mafaranga, mu mwaka wa 2012 yandikishije ikigo cy’ubucuruzi cyitwa DARCO naho mu 2013 yandikisha ikitwa EUROBAI, mu by’ukuri ibi bigo byose byari baringa, ariko ngo yabiguriye imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM).
Yakomeje avuga ati:”Abantu batandukanye bazaga kwaka uyu mugabo inyemezabuguzi akandikaho ko abahaye ibicuruzwa, nyamara mu by’ukuri ntabyo baguze, bikagaragara ko hari imisoro bishyuye bagura ibyo bikoresho, nyuma bakaziheraho baza mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gusaba gusubizwa imisoro ku nyongeragaciro, nk’uko babyemererwa n’itegeko, Ubwo rero twasanze ibi bicuruzwa bitaracurujwe bikaba bigaragara ko mu igenzura twakoze habayeho umugambi wo gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.”
Mukashyaka, yagaye abakora ibikorwa nk’ibi, aho yagize ati:”Birababaje kuko abo yahaye inyemezabuguzi bari bazi icyo bakora kuko yazibahaga nta bicuruzwa abahaye, Ibi bibere abandi bacuruzi bashaka kujya mu bikorwa nk’ibi isomo, kuko n’abatarafatwa n’abazabigerageza, Polisi y’u Rwanda izabata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.”
Mbarushimana wiyemerera icyaha, yagize ati;’Ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi, uretse ko niyandikishije nshaka gukora ubucuruzi bisanzwe biza kunanira, mfata gahunda yo gukora ibi bitemewe n’amategeko, ndagira inama bagenzi banjye kureka ibikorwa nk’ibi kuko inzego zibishinzwe zabihagurukiye.”
Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati:”Turasaba abantu kwirinda kunyereza imisoro kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, abacuruzi nabo turabasaba kwirinda ibikorwa nk’ibi n’ibindi byagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.”
ACP Twahirwa Celestin, Yavuze ko iperereza rikomeje ngo umuntu wese wijandika mu bikorwa nk’ibi ashyikirizwe ubutabera.
Intyoza.com