Burera: Abanyeshuri basaga 400 basobanuriwe uko icuruzwa ry’abantu rikorwa
Abanyeshuri, abarezi, abakozi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagogo basobanuriwe ndetse bahabwa ubumenyi kubijyanye n’uko icuruzwa ry’abantu.
Taliki ya 26 Werurwe, abanyeshuri, abarezi n’abakozi barenga 400 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagogo, ruherereye mu murenge wa Kagogo, ho mu karere ka Burera, bahawe ubumenyi ku buryo icuruzwa ry’abantu rikorwa.
Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa, akaba ayobora Polisi y’u Rwanda muri aka karere niwe wigishije ndetse asobanura ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu.
SP Rwangombwa, yasobanuriye abo banyeshuri ko abakora bene ubu bucuruzi babwira abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha akazi cyangwa bakabashakira amashuri meza mu bihugu by’amahanga.
Yagize ati: “Iyo babagejeje iyo babajyana, babambura ibyangombwa byose bibaranga, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora no mu bindi bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi”.
SP Rwangombwa yagize kandi ati:” Ni gute umuntu mutaziranye, ndetse mutanafitanye isano aza akakwizeza biriya bitangaza maze ukemera ko ari ukuri, Uba ugomba guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure, kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa”.
Yakomeje ababwira ati:”Mukwiye kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu kaga.”
SP Rwangombwa, yasabye kandi abo banyeshuri kutanywa no kudacuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, aha akaba yarababwiye ko uretse kuba bitemewe n’amategeko, bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi .
Yababwiye na none ati:”Hari bagenzi banyu bajya bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganyije bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mukwiye kubyirinda kandi mugaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababinywa , ababicuruza, n’ababikwirakwiza.”
Yongeyeho ati:”Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa, mukwiriye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.
Mukantaganda Juliette, umuyobozi w’iri shuri, yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abo banyeshuri kandi abasaba kuzirikana no gukurikiza inama bagiriwe.
Intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
Ni ukuri urubyiruko ruzi icyo rukora rutanga icyizere cy’u Rwanda! Polisi yacu rero yagize neza kurwibandaho cyane ibakangurira ibibazo bibugarije, birakwiye ko n’izindi nzego zajya zibonana narwo kenshi
Turashimira Polisi yacu kubera ko yahagurukiye kwigisha urubyiruko rwacu.