Kamonyi/Musambira: Umurambo w’umusore wabonywe mu giti cya avoka
Umurambo w’umusore witwa Niyomuabo Gad w’imyaka 21 y’amavuko bikekwa ko yishwe anizwe cyangwa se akaba yiyahuye wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Tariki 18 Nyakanga 2019 mu giti cya avoka anigishije umugozi mu ijosi.
Nyakwigendera Niyomugabo Gad, w’imyaka 21 yari acumbitse kwa Tereza Mukamana aho yamukoreshaga ku isambu ye iherereye mu Mudugudu wa Ruvumura, Akagari ka Cyambwe ho mu Murenge wa Musambira.
Ababyeyi ba Nyakwigendera ni Nyagahunde Sitefano na Mukangango Patirisiya batuye mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro.
Umurambo wa nyakwigendera wagaragaye mu masaha ya Mugitondo ahagana I saa moya n’igice amanitse mu giti cya Avoka, anigishije umugozi waciwe ku ishuka yararagamo.
Kuva mu masaha ya mugitondo igihe umurambo wa Nyakwigendera wabonekeye kugeza ku I saa munani n’iminota 30 ubwo iyi nkuru yandikwaga ntabwo umurambo wari bwagakurwe aho bawusanze.
Mpozenzi Mbonigaba Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa musambira yahamirije intyoza.com ko amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Niyomugabo Gad ari impamo. Ko bamusanze mu giti cya avoka anigishijwe umugozi ariko bakaba batazi ngo yishwe cyangwa se yiyahuye.
Yagize ati “ Ni urupfu gusa!, ntacyo dukeka yazize nta nuwo dukeka. Ntabwo nahamya ko yiyahuye ariko ijosi riraziritse ku giti n’umugozi navuga ko baciye ku ishuka. Ariwe wawuciye mbere y’uko apfa ari abawuciye bakamuzirika, ntabwo mbizi nanjye byancanze ariko icyo mbona ni uko yapfuye gusa”.
Kuba umurambo wa Nyakwigendera watinze gukurwa aho bawubonye hagashira amasaha arenga arindwi nta cyakozwe ngo uhakurwe, Gitifu Providence yabwiye intyoza.com ko bitari gukorwa inzego zibishinzwe zitaratanga uburenganzira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com