Kamonyi: Ingona imaranye umuntu amasaha asaga abiri mu kanwa kayo
Ku isaha y’i saa tanu ishyira saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2019 nibwo ingona yafashe umusore uzwi ku izina rya Silasi uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko imukuye ku nkombe z’uruzi rwa Nyabarongo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.
Uyu Silasi, yafashwe n’Ingona ubwo yari ku nkombe y’uruzi yahira ubwatsi bw’Inka z’umugabo akorera witwa Petero utuye hafi y’uru ruzi rwa Nyabarongo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi.
Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yari kuruzi aho iyi ngona yatwariye uyu musore, yashatse kuvugana na Petero ariko nti byakunda kuko yirukaga agana aho ingona yerekezaga uwo itwaye ngo arebe ko yamurekura cyangwa se ikegera inkombe bakayimutesha.
Abaturage batandukanye bahuruye baje kureba niba hari icyo bafasha ngo iyi ngona irekure uwo yafashe ntacyo byatanze( bamwe baracyayirukaho ku ruzi) kuko yaje kuva aho yari mu mazi munsi y’imigano ikamukomezanya urugendo yerekeza mu bice bya Mageragere ari naho bamwe bavuga ko aricyo cyanya gikuru cyazo, ahandi zikunze kuhaza zishaka amahaho.
Sheja Jean ( yigeze kurusimbuka igiye ku mufata), umuturage wari uri hafi aho ari nawe watabaye bwa mbere dore ko yanabanje ku muburira amubwira ko aho ari kwahira Ingona ishobora kumufata, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko yabuze ikindi yakora uretse kuvuza induru abantu bagahurura ariko bikarangira ibatwaye uyu muvandimwe.
Bamwe mu baturage bavuga kandi ko uyu musore yatwaye bivugwa ko hari ubwo yajyaga aza kwahira ubwatsi, akayibona akayitera amabuye ikagenda, n’ubu hari abavuga ko yari yamanukanye amabuye nk’ibisanzwe ariko kuri iyi nshuro ngo yahuye na Nyamunsi. Abaturage bavuga ko Ingona zigira umujinya ku buryo aho yaboneye umuntu uyamagana cyangwa akagira igikorwa ayikorera ibika umujinya ikahisirisimbya kenshi( ibyo abaturage bavuga).
Abaturage bakomeje kuyigendaho ikimufite mu mazi ariko kugeza ku i saa munani ubwo twandikaga iyi nkuru yari itaramurekura. Bamwe mu baturage bavuga ko kutamurekura byaba byatewe n’urusaku rw’abantu, abandi bakavuga ko yabuze umwaro ikukiraho kuko hose hari huzuye abaturage bityo igahitamo gukomeza iy’inzira yayo y’amazi yerekeza Mageragere.
Ibi bice bikunze kugaragaramo ingona kenshi, aho zikuka zikaza kota akazuba cyangwa se zikaba ziri hafi aho zitegereje ihaho. Nta kwezi gushize muri akagace hatoraguwe bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu birimo ukuboko n’ukuguru bivugwa ko byasigajwe n’ingona. Muri kano gace kandi, abaturage bafite impungenge nyishi zo kuribwa n’ingona kuko hari abatari bake bakivoma amazi ya Nyabarongo( iyi nkuru y’abavoma amazi bakoresha mu ngo kuri Nyabarongo iracyategurwa).
Munyaneza Theogene / intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
Ayiga Mana weee!
Bagiye bareka kuzisagarira koko ko Nyabarongo yica uyizaniye! Hari uwo yari yasanga iwe!
Birababaje!
Imana imuhe kuruhukira mu mahoro kandi izafashe abe babashe kumushyingura!
Mana we ni agahoma munwa ark nyine nawe urimvako yabigizemo uruhare pe imana mwakire mubayo