Gicumbi/Miyove: Abasigajwe inyuma n’amateka bati twikorere itsinda ni tujya kubikuza batwite abajura?
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Miyove, Akarere ka Gicumbi bababajwe no kuba barashinze itsinda, bakizigama muri SACCO ariko bajya kubikuza bakitwa abajura. Ubuyobozi bw’Ibanze nabwo ngo bwabateye umugongo. Ibi babifata nk’akarengane no kubaca intege zo kongera kwishyira hamwe no kugana ibigo by’Imari.
Jeanne Nyirantegerejimana, ubarizwa mu itsinda yabwiye intyoza.com ko intandaro y’ibibazo ari uko babonye umuterankunga washakaga kubaha amatungo, ariko akabasaba kubanza kubaka ibiraro hanyuma bagana SACCO ikabima amafaranga yabo, bakabita abajura, bakwegera ubuyobozi bukabima amatwai.
Ati “ Twatangiye mu kwezi kwa Gatatu turi abantu basaga 70 dutanga amafaranga magana abiri ku muntu, bigeze mu Kwezi kwa 7 haje umuterankunga ashaka kutworoza amatungo ariko adusaba kubanza kubaka ibiraro. Twagiye muri SACCO batwima amafaranga, twiyambaje Gitifu w’Akagari n’Umurege ntacyo batumariye”.
Masurubu Andree, Perezida w’itsinda avuga ko babikije amafaranga kuri SACCO nk’itsinda kugira ngo bazabashe kwiteza imbere ariko ngo bayambuweho uburenganziza ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze burabateragana.
Ati“Twabikije amafaranga nk’itsinda kugira ngo dutere imbere, ariko aho gutera imbere njya kuyabikuza kuko twabonye ushaka kudutera inkunga agatabo bakanta mu maso ngo tuje kubiba. Basaba ngo Gitifu w’Akagari n’Umurenge babanze badusinyire kandi nta faranga bigeze bashyiraho”.
Akomeza avuga ko kugera kuri SACCO bakamwita umujura, akimwa uburenganzira kimwe na bagenzi be ku mutungo wabo bibaca intege mu kongera kugana ibigo by’imari no kwishyira hamwe muri rusange. Kimwe na bagenzi be, basaba ko ubuyobozi bw’Akagari, Umurenge na SACCO bubaha uburenganzira ku byabo nk’uko bajya kwishyira hamwe no kubitsa nta gahato bashyizweho.
Mwanafunzi Deogratias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove avuga ko ikibazo cy’aba basigajwe inyuma n’amateka bakizi ariko ko hakiri ibigomba kunozwa kuko ngo bashobora kubaha amafaranga bakayarya.
Ati “ Uko munabizi ntabwo umuco wo kwizigamira ari ikintu kimaze igihe muri iyi miryango. Hari igitekerezo cyiza twari twagiranye nabo cyo gutangira kwizigamira kugira ngo babe bashobora kwiteza imbere. Amafaranga bifuza kuba baheraho kugira ngo babashe kubaka ibyo biraro n’ibindi harimo n’urwo ruhare rw’amafaranga bafite mu itsinda. Navuga ko bashonje bahishiwe mu rwego rwo kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa”.
Gitifu Mwanafunzi, akomeza avuga ko bari kunoza uburyo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa kuko ngo mu itsinda ushobora gusanga umuntu afitemo amafaranga adahagije ko yakuzuza ikiraro, ku buryo ngo ushobora kuyamuha mu kandi kanya ugasanga atakiyafite.
Abagize iri tsinda, bahuriza ku kuvuga ko ibyo bakorerwa n’ubuyobozi bw’inzego zibanze zisa n’izibateragirana kimwe n’Ubuyobozi bwa SACCO bubaheza ku burenganzira bwabo bwo kubikuza amafaranga babikije nta gahato, ari ihohoterwa bakorerwa babaziza amateka yabaranze mu bihe byashize.
Munyaneza Theogene / intyoza.com