Ngoma: Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwiba moto akanayihindurira ibiyiranga
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Jarama iravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 ukwakira 2019 yafashe umuntu wari waribye moto akayimarana amezi abiri yarayihinduriye ibyapa biyiranga(Plaque).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko umuturage witwa Maniraho Joseph utuye mu murenge wa Rukumberi muri iki cyumweru cyatangiye tariki ya 14 ukwakira yatabaje Polisi y’u Rwanda ko hashize amezi abiri abuze moto ye ifite icyapa kiyiranga RC492T ariko akaba afite amakuru ko uwayibye yayijyanye mu murenge wa Jarama.
Yagize ati: ”Maniraho yatubwiye ko hashize amezi abiri abuze moto ye aduha nomero zayo za moteri, kuko yari afite makuru ko bayikuyemo ibyuma bakabishyira mu yindi, twahise dutangira igikorwa cyo kuyishaka”.
CIP Twizeyimana avuga ko igihe Polisi yari mu gikorwa cyo kuyishaka habonetse umukanishi atanga amakuru y’uko hari umuntu utuye muri Jarama aherutse guhindurira Moto ayimushyiriramo ibindi byuma.
Ati:”Twifashishije ayo makuru y’umukanishi atugeza kuri uwo muntu yahinduriye Moto koko tumugezeho tureba nomero za Moteri dusanga zirahura n’izo Maniraho yari yaduhaye za Moto ye yari amaze amezi abiri yarabuze”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko bahise bafata uwitwa Ufitubuzima Eugene ufite imyaka 31 ari nawe Polisi yari isanganye iyo Moto. Bahamagaye Maniraho Joseph asanga koko Moto ni iye usibye ko hari bimwe mu byuma bari barayikuyemo ariko nomero za Moteri zari zo.
CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abatunze ibinyabiziga kwirinda kubisiga ahabonetse hose batizeye umutekano wabyo. Yanasabye abagifite ingeso mbi yo kwiba kubicikaho kuko nta mahirwe bazabigiriramo.
Ati:”Turakangurira abantu batunze ibinyabiziga cyane cyane biriya bihenze kwirinda kujya babisiga aho babonye hose kandi batizeye umutekano wabyo. Abantu bafite ingeso yo kwiba no gukora ibindi byaha ntabwo bizabahira kubera ko k’ubufatanye n’abaturage bazajya bahita bafatwa, uriya yari amaze amezi abiri azi ko byarangiye”.
Yakomeje ashimira abaturage bihutira gutanga amakuru mu gukumira ibyaha no kubirwanya, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi kare kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.
Ari Ufitubuzima Eugene wari wibye ndetse na Moto yari yibye, Polisi yahise ibajyana ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo Ufitubuzima akurikiranwe n’amategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 165 igika cyayo cya mbere ivuga ko kwiba ari ugutwara ikintu cy’undi atabiguhereye uburenganzira nyir’ukugitwara agamije kukigira icye cyangwa kugikoresha.
Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
intyoza.com