Dukwiye kuba abahisemo umutekano wo mu muhanda bitari amategeko- Minisitiri Busingye
Ibi Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yabivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2019 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ni muri gahunda isanzwe aho abanyamakuru bahura na Polisi y’u Rwanda bakagirana ibiganiro bitandukanye (Police-Media interaction session).
Muri ibi biganiro, usibye Minisitiri Busingye, hari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Jean Bosco Mutangana ndetse n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Col. Jeannot Ruhunga.
Ibiganiro by’uyu munsi byibanze cyane ku mutekano wo mu muhanda n’ibindi byaha, uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: ”Uruhare rw’abaturarwanda mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha.”
Ibiganiro byabimburiwe n’ishusho rusange y’umutekano wo mu muhanda mu mezi icyenda atambutse ndetse no mu gihe cy’ibyumweru umunani (8) bishize Polisi y’u Rwanda itangiye ibikorwa byo kurwanya bamwe mu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga zirengeje ibipimo bya 0.08.
Polisi yagaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2019 abantu bagera kuri 532 bitabye Imana bazize impanuka zo ku muhanda, abagera kuri 705 barakomeretse bikabije. Muri ayo mezi icyenda hangiritse ibikorwa remezo birenga 1300.
Mu byumweru Umunani bitambutse Polisi y’u Rwanda itangiye gahunda yo kurwanya bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye inzoga zirengeje ibipimo byemewe n’amategeko, abashoferi 652 bafashwe batwaye banyoye bikabije, naho abagera kuri 588 bafatiwe mu makosa yo kwangiza no gukubaganya utugabanyamuvuduko. Muri rusange Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva hatangira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro impanuka zigenda zigabanuka.
Minisitiri Busingye yavuze ko bidakwiye ko abanyarwanda bakomeza guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda ku buryo umuryango wabura umuntu wari uwutunze agahitanwa n’impanuka zo mu muhanda kandi zishobora kwirindwa.
Yavuze ko buri munyarwanda wese agomba gufata umutekano wo mu muhanda nk’amahitamo bikaba umuco aho kubikora kuko abitewe n’amategeko.
Yagize ati: ”Dukwiye kugira abashoferi bafashe umutekano wo mu muhanda nk’amahitamo yabo, ugahitamo gutwara ikinyabiziga utanyoye ibisindisha, ugahitamo gutwara utavugira kuri telefoni, ugahitamo kugendera ku muvuduko wagenwe n’ibindi…. Buri munyarwanda akabigira umuco, bitari kubikora kubera amategeko, kuko aho ntabwo aba yabihisemo”.
Minisitiri yakomeje avuga ko muri iyi minsi Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya bamwe mu batwara banyoye ibisindisha birengeje ibipimo byemewe n’amategeko 0.08 bya alukolo mu mubiri. Avuga ko hari abantu babifashe mu buryo butandukanye ariko ko ariko bigomba kugenda ndetse n’umusaruro wabyo ukaba urimo kugenda ugaragara.
Yagize ati: ”Ukurikije ibipimo Polisi itwereka ndetse n’umusaruro wabyo turi mu nzira nziza zo kugera ku bipimo mpuzamahanga ku mutekano wo mu muhanda”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yashimiye itangazamakuru ku ruhare rigira mu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda iba irimo bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse n’ibindi byaha. Yaboneyeho kubasaba gukomeza ubwo bufatanye cyane cyane mu kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse no kurwanya abaha abana ibisindisha.
Yagize ati: ”Tumaze iminsi tubiganiraho n’abantu bafite utubari, utubyiniro n’amaresitora. Turakangurira abantu kwirinda guha abana bato inzoga n’ibindi bisindisha kuko bibashora no mu bindi byaha nko kunywa ibiyobyabwenge”.
IGP Munyuza yakomeje avuga ko usibye ubukangurambaga, Polisi yashyize imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko aho abafatiwe mu bikorwa byo guha abana inzoga bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Jean Bosco Mutangana, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika yavuze ko abantu bica amategeko yo mu muhanda ari icyaha baba bakoze bakaba bashyikirizwa ubutabera bagacirwa imanza cyane cyane iyo habayeho impanuka ihitana ubuzima bw’abantu cyangwa bigateza ubumuga bukomeye.
Col. Jeannot Ruhunga, umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yashimiye itangazamakuru ku ruhare rwaryo mu gutahura ibyaha kuko abakozi ba RIB ubwabo badashobora kumenya ahantu hose habaye ibyaha.
Muri ibi biganiro kandi hanaganiriwe n’umutekano w’igihugu muri rusange, abanyamakuru babajije ibibazo biganisha ku kumenya uko umutekano wifashe mu gihugu muri rusange. Bagaragarijwe ko umutekano umeze neza, inkiko zose z’igihugu zirinzwe neza ndetse n’abaturage bari mu bikorwa byabo bibateza imbere. Bagaragarijwe ko u Rwanda rurimo gukorana n’abaturage mu guhanahana amakuru ndetse n’ibihugu bikikije u Rwanda mu kurwanya bamwe mu bagizi ba nabi bajya binjira mu gihugu guhungabanya umutekano w’abanyarwanda. Aha, Minisitiri Busingye yabise abiyahuzi kuko nta kintu bateze kuzageraho.
intyoza.com