Kamonyi: Abagore bashinja bagenzi babo kurara amajoro mutubari no guhohotera abagabo
Bamwe mu bagore b’Umurenge wa Kayumbu kuri uyu wa Gatatu Tariki 06 Ugushyingo 2019 babwiye urwego rw’ubugenzacyaha-RIB rwari rwabasuye ko batewe impungenge na bamwe muri bagenzi babo barara amajoro mutubari bikagera n’aho bahohotera abagabo babo.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana imvugo z’uko abagabo aribo bakunda agatama ndetse bakanywa bagakesha mutubari, bagataha basahinda, bahohotera abagore, mu Murenge wa Kayumbu abagore beruriye RIB ko bamwe muri bagenzi babo bigaranzuye abagabo mu kunywa bagakesha bakanahohotera abagabo.
Umwe mu bagore wari mubiganiro yabwiye RIB ko kimwe mu bibazo afite ari bamwe mubagore banywa amasaha y’ijoro bagakesha, bakaba basigaye ku rwego rwo kurara hanze y’ingo zabo ari nako bahohotera abagabo babo.
Ati“ Hari agasantere hariya Mukarambo, hari urugomo rukabije cyane. Abagore baranywa bakageza saa sita z’ijoro, hakaba abarara bagenda bafite abagabo, bagasangira n’abasore bakabaherekeza, ubwo bamara kugera murugo abagore ntibarare murugo bakarara ku gasozi, bamwe mu bagabo ntabwo bakivuga barahohoterwa”.
Umubyeyi witwa Mukamurihano we yasabye ko mu bijyanye n’ihohoterwa hatajya harebwa gusa ku bagore ngo kuko n’abagabo bahohoterwa ikibazo kikaba ko batajya bavuga ibyabo.
Ati “ Mukunda kuvuga ngo abadamu barahohoterwa; Koko barahohoterwa ariko mujye mureba mubipande byose kuko n’abagabo barahohoterwa. Ujya kumva ukumva umugore ari mukabari n’ijoro, agataha yanywereye mukabari ibunaka yasinze, saa yine z’ijoro, saa sita z’ijoro umugabo ari murugo wenyine, niwe wacyuye amatungo, niwe wamenye abana n’ikigomba kubatunga! Mujye mumanuka hasi murebe muturutse kurugo rw’umuntu ku muturanyi, kuko umugabo aravuga kuri ibyo byose umugore akaba arirutse ku murenga na Polisi, rwose mujye mumanuka kuko n’abagabo barahohoterwa”.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB bwasabye aba baturage kugirira icyizere inzego z’ubuyobozi zibegereye, bakazigezaho ibibazo bibabangamiye aho babona bidakunda cyangwa se babaha Serivise mbi bakegera izindi nzego. Babwiwe ko icy’ibanze ari amakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha, ko igihe cyose hari ubufatanye ntakinanirana.
Munyaneza Theogene / intyoza.com