Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye mu biro bye Gen.(Rtd) Romeo Dallaire
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru yakiriye mu biro bye Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, umusirikare w’umunyakanada wacyuye igihe afite ipeti rya Generali.
Gen. Romeo Dallaire azwi n’isi yose cyane cyane abanyarwanda kuko mu gihe cya Genoside yakorewe abatutsi mu 1994 niwe wari uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda ndetse na nyuma yaho akaba yaragiye agaragara cyane mu gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye n’ibyamubayeho ubwo yari mu Rwanda. Ubuhamya bwe akaba yarabunyujije mu kwandika ibitabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko uruzinduko rwa Gen. Romeo Dallaire rwari rugamije guhura n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda bakaganira ku mikoranire n’ubufatanye ku mushinga afite wo kurwanya kwinjizwa mu gisirikare kw’abana bato.
Yagize ati: ”Intego y’uruzinduko rwa Gen. (Rtd) Romeo Dallaire muri Polisi y’u Rwanda kwari ukuganira n’umuyobozi mukuru wa Polisi k’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Gen. Romeo Dallaire ku mushinga we yise child soldiers initiative, umushinga ugamije kurwanya iyinjizwa ryabana bato mu gisirikare”.
Uyu mushinga wa (Rtd) Gen Dallaire ukaba uhugura ukanatanga ibikoresho nkenerwa mu nzego z’umutekano (Igisirikare n’igipolisi) byifashishwa ku kwirinda no kurwanya ibikorwa byo kwinjiza mu mirimo ya gisirikare abana bato.
IGP Munyuza yaganiriye na Gen. (Rtd) Romeo Dallaire ndetse basinyana amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gushyigikira uyu mushinga, gutegura amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro, ku ikubitiro hakazabanza guhugurwa abapolisi bazahugura abandi.
Muri ibi biganiro byahuje umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda na Gen. Dallaire banemeranyijwe ko hazaba amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda, amahugurwa ajyanye no gusobanukirwa neza ko umwana ari umunyantege nke ndetse banaganiriye ku bufatanye mu gutanga amahugurwa yo kurwanya ubutagondwa mu rubyiruko.
intyoza.com