Kigali: Abakekwaho kwiyitirira inzego z’umutekano bakambura abaturage batawe muri yombi
Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali mu turere twa Kicukiro na Gasabo yafashe abagabo babiri biyitaga abapolisi bakaka abaturage amafaranga. Abafashwe ni uwitwa Barayavuga Donatien w’imyaka 34 yafashwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2019, afatirwa mu kagari ka Karembure mu murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, mu gihe uwitwa Uwaramutse Aimable w’imyaka 35 yafatiwe mu kagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko Barayavuga yafashwe yiyita umupolisi ukorera CID (Criminal Investigation Department) ishami ritakiba muri Polisi y’u Rwanda, yarimo kwaka ruswa y’ibihumbi 20,000frw umumotari witwa Nsengiyumva Eric w’imyaka 35 bari bamaze kugongana kuri moto.
Yagize ati: “Barayavuga Donatien yagonganye kuri moto tariki ya 24 Ugushyingo 2019 n’umumotari witwa Nsengiyumva Eric mu isanteri ya Karembure amwaka carte jaune ya moto ye arayitwara, amubwira ko akorera Polisi mu ishami ry’ubugenzacyaha rya CID ko kugira ngo azabone iyo carte jaune ye ngo agomba kuzamuha amafaranga”.
CIP Umutesi avuga ko uyu mumotari Eric akimara guhura n’ibyo bibazo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo yagiye kuri sitasiyo ya Polisi ayibwira ibyo yahuye nabyo ndetse anababwira ko uwo bagonganye yamuciye ibihumbi 20,000frw ngo amuhe icyo cyangombwa cye.
Yagize ati:“Polisi ikimara guhabwa ayo makuru yabajije uwo mu motari aho ari buhurire na Donatien bahita bajyayo bamufata akimara kumuha ayo mafaranga inote enye za bitanu”.
Barayavuga Donatien akimara gufatwa yemeye ko yabeshye uyu mumotari agamije kumwaka amafaranga.
Mu gihe Uwaramutse Aimable we yafashwe tariki ya 28 Ugushyingo 2019 mu murenge wa Nduba, afite amapingu agenda yaka amafaranga abaturage bacuruza n’abubaka mu tujagari yiyita umupolisi ndetse yagera mu kandi gace akiyita DASSO.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yibukije abaturage kujya bashishoza ntibapfe kwemerera uwo ariwe wese uza abashuka abizeza ibitangaza by’ibyo azabakorera cyangwa abakanga agamije kubambura utwabo.
Yabasabye kandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe icyo aricyo cyose bahuye n’abantu nk’aba babashuka.
Aba bagabo bombi bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
intyoza.com