Sudani na Haiti: Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mubutumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi
Ku nshuro ya 22 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda aho bari mu bindi bihugu mu butumwa bwo ku bungabunga amahoro bibutse Jenoside yakorewe abatutsi.
Muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile cyangwa Malakal , abasirikare bari muri batayo ya 2 y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa RwandaFPU1, abapolisi bakora batari mu mitwe nabo bakorera muri ako gace bose bagera kuri 800 ,inshuti z’u Rwanda zikorera muri UNMISS , mu miryango itegamiye kuri Leta, ku italiki ya 7 Mata baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 , mu nsanganyamatsiko igira iti:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.” .
Mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye, umuhuzabikorwa w’ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo muri kariya gace, Madamu Hazel DE WET, yunamiye abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’abayirokotse kandi ashimira u Rwanda uburyo rwiyubatse vuba, ubu akaba ari kimwe mu bihugu byohereza umubare munini mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye nyuma y’imyaka 22 yonyine nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye kandi abanyarwanda bari muri ubu butumwa bwa UNMISS ku kuba intangarugero muri ubwo butumwa aho yagiriye inama abanya Sudani y’Epfo kwigira ku Rwanda no kwibagirwa ibyahise bagashaka ubwiyunge no kubaka igihugu cyabo.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho mu izina ry’abanyarwanda bakorera muri aka gace, Colonel Deo Rusanganwa yavuze ku mavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mbere y’ubukoloni kugeza mu mwaka wa 1994.
Colonel Rusanganwa, yerekanye gahunda y’iterambere u Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa hazamurwa imibereho y’Abanyarwanda.
Yagiriye inama umuryango Mpuzamahanga yo gufatanya no gufasha mu guta muri yombi abateguye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya hirya no hino ku isi ngo bacirwe imanza.
Muri Haiti, umuhango wo kwibuka wabereye mu kigo cy’umutwe w’Abapolisi ba RWA FPU6 uri mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu MINUSTAH kiri muri Jeremie, hakaba hari abashyitsi bagera kuri 300 barimo abakozi muri Loni n’abavuye mu ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Haiti.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi wa Polisi muri MINUSTAH, Brigadier Genaral George-Pierre Monchotte wari n’umushitsi mukuru yashimye impinduka zabaye ku Rwanda, zikaba zigaragarira ku bunyamwuga buranga Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu kubaka ibindi bihugu.
Mu ijambo rye, Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, uyobora abapolisi b’u Rwanda bari muri MINUSTAH, yagize ati” Imyaka 22 irashize, abanyarwanda batikiriye mu minsi 100 y’akaga, aho imivu y’amaraso yaratembye n’amarira y’abarokotse, abanyarwanda batereranywe impande zose, aho igisirikare cyabo cyariho kica inzirakarengane z’abasivili mu maso y’abitwaga ko baje kugarura amahoro n’Umuryango Mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati:”u Rwanda rwashenywe n’abaturage barwo n’ingengabitekerezo ya Jenoside y’abayobozi babi rwagize kandi ntirwitaweho n’Umuryango Mpuzamahanga.”
Yarangije avuga ko, nyuma ya Jenoside, ubu u Rwanda rurimo kurwanya ibibazo nk’ibyo rwahuye nabyo ariko hanze y’imipaka yarwo, rukaba rwariyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi mahano aho yaboneka hose.
Umuhango nk’uyu kandi wabereye Abyei, aho Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo babungabunga amahoro bava mu bindi bihugu, mu muhango wo kwibuka .
Intyoza.com