Umunyamahanga ukekwaho kwinjiza ikiyobyabwenge cya Heroine mu Rwanda yatawe muri yombi
Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019 Polisi y’u Rwanda yerekanye umusore w’umunya-Uganda witwa Mugenyi Rashid, ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Heroine abinyujije ku butaka bw’u Rwanda.
Mugenyi Rashid, weretswe itangazamakuru, yafashwe tariki ya 19 Ukuboza 2019, afatirwa ku mupaka wa Gatuna asubiye muri Uganda, nyuma yo gusiga ibiyobyabwenge bya Heroine (mugo) ku kigo cyohereza imitwaro (imizigo) mu mahanga FedEx ngo babimwoherereze mu mahanga.
Uyu musore w’imaka 26 yemera ko yazanye mu Rwanda ibitabo 2 ahawe n’umuntu ngo abimwoherereze mu Bushinwa, binyuze mu Rwanda kuko ariho ibiciro byo kohererezanya ibintu bihendutse, mu gihe ibyo bitabo byari bifungiyemo ikilo k’ikiyobyabwenge cya Heroine.
Mugenyi yemeza ko yagize uburangare n’amakosa igihe uwo muntu avuga ko uwamutumye yamuhaga ibyo bitabo atabanje kugenzura neza ngo arebe ko ntakibyihishe inyuma.
Yagize ati: “Umuntu w’umugore twari dusanzwe tuziranye kuko yakundaga kugenda mu modoka yanjye niwe wampaye ibyo bitabo, ampa n’amashilingi ibihumbi 60 ngo mbyohereze mu Bushinwa nyuze mu Rwanda. Nibwo nazaga mbisiga kuri FedEx ngo babyohereze, bamfatiye i Gatuna tariki ya 19 Ukuboza 2019 nsubiye Uganda”.
Ubusanzwe abacuruza ibiyobyabwenge bakunda kubitwara mu mayeri akomeye kugira ngo hatagira ubatahura, gusa Polisi y’u Rwanda nayo ikoresha ubuhanga mu kubitahura kandi ikaburira buri wese wishora muri ibi byaha ko azafatwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yemeza ko abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri ahambaye mu kubitwara ariko ko Polisi nayo ifite ubumenyi bwo kubitahura no gufata ababicuruza.
Yagize ati: “Abapolisi bafite ubumenyi n’ubushobzi bwo gutahura ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bishobora guhungabanya umutekano. Urabona ko nk’ibi biyobyabwenge byari bitwawe mu buryo bw’amayeri ariko byaravumbuwe, niyo mpamvu abakoresha cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera”.
CP Kabera yaburiye abishora mu biyobyabwenge ko batazahwema gufatwa kuko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano no kwangiza ubuzibwa bw’ababikoresha.
Ati: “Polisi ntizahwema gufata abishora mu bikorwa nk’ibi by’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka nyinshi, haba ku muntu ku giti cye, ku muryango ndetse no kugihugu. Turaburira ababirimo kubireka ku neza ariko nibinangira bazafatwa, bazashyikirizwa ubutabera”.
Yasabye abaturarwanda gukomeza kurangwa n’umuco wo gutanga amakuru ku gikorwa gishobora guhungabanya umutekano. Mugenyi Rashid yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.
Ubwoko bw’ikiyobyabwenge cya Heroine buri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye aho ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW)
intyoza.com