Ngoma: Umucuruzi mu kabari yatawe muri yombi na Polisi akekwaho guha inzoga abana
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019 ku munsi mukuru wa Noheri nibwo abana batatu b’abahungu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko basanzwe mu kabari k’umucuruzi witwa Ndaruhutse Theophile barimo guhabwa inzoga.
Aba bana bafite imyaka 17, Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’abayobozi mu mu nzego z’ibanze, yabasanze mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma. Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Ndaruhutse yafashwe ariwe ubwe arimo kugurisha abo bana inzoga, akaba agomba gushyikirizwa ubutabera.
Yagize ati: “Abapolisi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gucunga umutekano baza kugera ku kabari ka Ndaruhutse bahasanga bariya bahungu 3 barimo kunywa inzoga. Ndaruhutse ubwe mu kabari ke niwe warimo kubaha izo nzoga, ni icyaha agomba gukurikirwanwaho n’ubutabera”.
Ibi babaye mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda mbere y’uko iminsi mikuru itangira yari yaburiye abantu kuzirinda guha abana inzoga cyangwa kubajyana mu bikorwa bibaganisha mu gukora ibyaha. Ndaruhutse akaba yararenze kuri izi nama ahubwo aha abana inzoga yitwaje ko ari mu minsi mikuru atitaye ku cyo amategeko avuga ku bana batarageza ku myaka 18.
CIP Twizeyimana yagize ati: “Uriya mugabo (Ndaruhutse) yirengagije inama Polisi yari yatanze ndetse anirengagiza icyo amategeko avuga ku kutagurisha cyangwa guha abana inzoga n’ibindi bisindisha. Muri iyi minsi mikuru abantu barasabwa kuba maso igihe abana bashaka kunywa ibisindisha”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abafite utubari kwirinda guha abana ibisindisha cyangwa ngo babemerere kwinjira mu tubari batari kumwe n’abashinzwe kurera abo bana. Ni mu rwego rwo kubarinda ko hatagira ababashora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge no gushorwa mu bikorwa by’ubusambanyi cyane cyane ku bana b’abakobwa”.
Yakomeje akangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kugenzura abana ko bari aho bagomba kuba bari mu gihe gikwiye.
Itegeko no 71/2018 ryo ku wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).
intyoza.com