Rusizi: Umusore yafatanwe ibiro icyenda by’urumogi yakwirakwizaga mu baturage
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ku bufatanye n’abaturage bakomeje ibikorwa byo guhashya abakoresha bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2019 iri shami ribifashijwemo n’abaturage ryafashe umusore witwa Nzamwita Augustin ufite imyaka 34, afatanwa ibiro icyenda(9kgrs) by’ikiyobyabwenge cy’urumogi. Uyu musore yafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama ari naho asanzwe atuye, akaba ari naho yacururizaga urwo rumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko kugira ngo Nzamwita afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari basanzwe bamuziho gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Kubera ko abaturage bamaze kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge, umwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama yaratwegereye aduha amakuru. Abapolisi nibwo bateguye igikorwa cyo gufata uriya musore, bamufatanye ibiro 09 abishyiriye umuntu ngo abigure”.
Nzamwita akimara gufatwa yemeye ko ibiyobyabwenge ari ibye kandi atari ubwa mbere abicuruza ko ahubwo ari ubucuruzi amazemo iminsi. Avuga ko urumogi arukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Kamanyola.
CIP Kayigi yongeye gukangurira abantu gucika ku ngeso mbi yo kwangiza abaturage cyane cyane urubyiruko babakwirakwizamo ibiyobyabwenge, abibutsa ko ku bufatanye n’abaturage bahagurukiwe. Yabibukije ko ubu ibihano byakajijwe ku muntu wese ufatanwe ibiyobyabwenge, abaturage nabo basabwe gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu rugamba rwo kurwanya bariya banyabyaha.
Yagize ati: “Icyo abantu bagomba kumenya ni uko ibihano byakajijwe ku bantu bafatiwe mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge. Bariya bantu barimo kwangiza ubuzima bw’abaturage, turasaba abantu gukomeza gufatanya na Polisi bakabagaragaza bagashyikirizwa ubutabera”.
Umuvugizi wa Polisi mu Burengerazuba yasabye abaturage kwirinda abantu babashora mu byaha cyane cyane muri iyi minsi mikuru bikaba byatuma batangira umwaka mushya wa 2020 bari muri gereza.
Nzamwita akimara gufatwa yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB kuri sitasiyo ya Bugarama kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
intyoza.com