Kamonyi: Sosiyeti ya Pyramide Minerals Supply mu nzira zo kwamburwa umuhanda Rugobagoba-Mukunguri
Nyuma yo kurenza igihe cy’ikorwa ry’umuhanda wa Kilometero 19 uva Rugobagoba werekeza Mukunguri, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko bwatangiye guca ibihano by’ubukererwe Sosiyeti Pyramide Minerals Supply yawupatanye. Aho ibihano bishobora gukurikirwa no kuwamburwa ukaba wahabwa undi wo kuwurangiza.
Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi aganira n’intyoza.com kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2020 yavuze ko igihe iyi Sosiyeti yagombaga kurangiza umuhanda yapatanye cyarenze kuko amezi 16 ari muri Kontaro yo kurangiza imirimo uhereye Tariki ya 01 Ugushyingo 2016 yarenze, bikaba bigeze muri 2020 ikorwa ryawo ritava mu nzira.
Meya Kayitesi, avuga ko ibihano byatangiye ku bw’ubukererwe bwo kutarangiza uyu muhanda, ndetse bikaba bishobora gukurikirwa no kwamburwa ikorwa ryawo ugahabwa abandi bashoboye.
Ati“ Uwo muhanda nyine wo waradindiye, rwiyemezamirimo harimo harakurikizwa icyo amategeko avuga, ubu yari arimo gukatwa ibihano by’ubukererwe, byatangiye kubarwa nkuko amategeko abivuga, birasa n’ibigeze ku musozo! nubundi byarangiye nabyo iby’itegeko riteganya, ubwo hazakurikiraho inzira zo gusesa amasezerano dushake uwundi urangiza umuhanda”.
Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi Kayitesi, avuga ko idindira ry’uyu muhanda ryatumye abaturage batawukoresha uko bikwiye ndetse ukaba utanakoreshwa ibyo wagenewe ngo n’abantu bashake ibindi bajyamo.
Kuba idindira ry’ikorwa ry’uyu muhanda hari igihombo byateza Leta, Meya kayitesi avuga ko ntacyo kuko imirimo y’ikorwa ryawo iri hejuru ugereranije n’amafaranga yahawe rwiyemezamirimo. Avuga ko imirimo igeze ku kigero cya 80-85% mu gihe amafaranga yishyuwe ari ku kigero cya 62% ndetse ngo hakaba hari n’ingwate yatanze bityo bakaba bizeye ko n’uwahabwa kurangiza uyu muhanda nta gihombo kuri Leta cyangwa undi wawupatana.
Ibihano by’ubukererwe biri guhabwa uyu rwiyemezamirimo wapatanye umuhanda Rugobagoba-Mukunguri ( Umuhanda Perezida Kagame yahaye abaturage) ntabwo bishobora kurenza 5% by’agaciro k’isoko ryose nkuko Meya Kayitesi yabitangaje.
Ubuyobozi bwa intyoza.com bwifuje kuvugana n’abapatanye ikorwa ry’uyu muhanda Rugobagoba-Mukunguri ariko kuva kuwa Gatanu tariki 03 Mutarama 2020 kugera kuri uyu wa mbere Tariki 06 Mutarama 2020 byaba kwitaba terefone ntabwo babikoze ndetse n’ubutumwa bahawe ntabwo basubije kugera twandika iyi nkuru.
Soma indi nkuru bijyanye hano:Kamonyi: Rwiyemezamirimo wapatanye umuhanda Perezida yemereye abaturage abateje ikibazo
Munyaneza Theogene / intyoza.com