Abapolisi 33 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa 25 Polisi y’u Rwanda iherutse kunguka
Mu rwego rwo gukumira no guhangana n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no gufata ababikoresha ndetse no gusaka ibisasu n’ibiturika, zimwe mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe, yashyizeho ishami rishinzwe gukoresha imbwa zizajya zifashishwa mu gutahura ibyo byose. Ni ishami rizwi ku izina rya Canine Brigade.
Kuva iri shami ryashingwa mu mwaka wa 2000 Polisi y’u Rwanda ntiyigeze ihwema kongerera ubumenyi abapolisi barikoramo ndetse no kongera umubare n’amahugurwa ku mbwa zifashishwa muri iri shami.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2020, ku cyicaro gikuru cy’iri shami rya Canine Brigade gihereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, hasojwe amahugurwa y’abapolisi 33 bitozaga gukorana n’imbwa zigera kuri 25. Ni imbwa Polisi y’u Rwanda iheruka kunguka zishinzwe gutahura ibiyobyabwenge, ibisasu n’ibiturika.
Izi mbwa 25 Polisi yungutse, 21 muri zo zatojwe gutahura ibiturika naho izindi 4 zikaba zaratojwe gutahura ibiyobyabwenge.
Ni amahugurwa yamaze ibyumweru bine, yatangiye tariki ya 23 Ukuboza 2019 akaba yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2020. Aya mahugurwa yatangwaga n’inzobere Anders Issakson yaturutse mu gihugu cy’Ubuholandi muri Polisi y’aho.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, mu gusoza aya mahugurwa, yashimiye abayitabiriye umuhate bagaragaje abasaba kuzawukomeza bagashyira mu bikorwa amasomo bahawe barushaho kubungabunga umutekano w’igihugu. Yanashimiye kandi imibanire n’imikoranire myiza biri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Polisi yo mu Buholandi cyifashisha imbwa mu kazi k’umutekano (Dog Center).
CP Niyonshuti yavuze ko intego ya Polisi y’u Rwanda kimwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano ari uguharanira ko igihugu kigira amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere rirambye.
Yagize ati:“Zimwe mu ngamba zidufasha kugera ku mutekano usesuye n’iterambere rirambye ni ukugira izi mbwa zidufasha gutahura ibiyobyabwenge, ibisasu ndetse n’ibiturika nka bimwe mu bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo”.
Yavuze ko umutekano ahenshi ku rwego rw’Isi ugenda uhura n’ibibazo bitandukanye birimo iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Ati: “Mu rwego rwo kubikumira birasaba ko tugomba guhora twiyubaka twongera amahugurwa, ubumenyi n’ubunararibonye kugira ngo tubashe guhangana nabyo. Akaba ariyo mpamvu Polisi izanakomeza kongera umubare w’imbwa zifite ubushobozi mu gutahura ibyahungabanya umutekano ndetse no kongera ubushobozi bw’abapolisi mu mashami yose”.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ryifashisha imbwa mu kazi ko gucunga umutekano, Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Sindayiheba Kayijuka yavuze ko izi mbwa 25 Polisi yungutse zizafasha kurusha gucunga umutekano zisaka ibiyobyabwenge ndetse n’ibiturika haba mu modoka, mu nyubako, ahantu hateraniye abantu benshi, imizigo, mu mihanda n’ahandi mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umutekano no gutahura ibyahungabanya umutekano mu gihe gito.
Yagize ati:“Twizeye ko abahawe aya mahugurwa yo gukoresha imbwa, biteguye neza gushyira mu bikorwa amasomo bahawe kugira ngo turusheho gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibiturika”.
Mwarimu Anders Issakson, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange anashimira abahuguwe imyitwarire myiza n’umuhate bagaragaje abasaba kuzakomeza kongera ubumenyi no kurangwa n’imyitwarire myiza.
Umwe mu banyeshuri bahuguwe, CPL Habimana Jean Marie Vianney yavuze ko ari ubwa mbere ahawe aya mahugurwa yo gukoresha imbwa bakamenyerana igakora ibyo ayitegetse kandi ko yiteguye gukora neza agafasha Polisi n’igihugu mu gucunga umutekano yifashishije imbwa bitoreje hamwe.
PC Izabayo Aline nawe wasoje aya mahugurwa yavuze ko bitewe n’ubumenyi ayakuyemo n’ubushobozi imbwa akoresha ifite azatanga umusanzu ku gihugu cye arushaho kugicungira umutekano.
intyoza.com