Kamonyi: Gahunda y’Irerero rusange-ECD yakanguye abana, ababyeyi babona umwanya uhagije wo gukora
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gaserege, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka kamonyi bavuga ko kuva hatangira gahunda y’irerero rusange-ECD, byafashije abana babo mu by’ubwenge, baratinyuka, bagira imibanire myiza n’abandi, mu ngo baba abantu bakebura abo babana, binafasha ababyeyi gukora nta mususu.
Ibi, bamwe mu baturage babitangarije umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa 22 Mutarama 2020 ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yasuraga iri rerero ririmo abana 32 muri uriya Mudugudu wo mu murenge wa Nyarubaka. Bavuga ko kujyana abana babo mu irerero byabafashije muri byinshi nko kubona umwanya uhagije wo gukora n’ibindi.
Ntigurirwa Janvier, umwe mu babyeyi bafite abana muri iri rerero avuga ko bimushimisha kuba umwana we yaraje mu irerero ku myaka ibiri kuko ngo byatumye asa n’ukangutse mu bwenge no mu mibanire, ubu akaba ari umwana ugira isuku kandi wita ku masomo ahabwa.
Ati“ Nishimira kuba umwana wanjye ari mu irerero. Ataraza yari umwana utinya abandi. Namuzanye afite imyaka ibiri, ubu yarashabutse, ava hano yagera mu rugo akambwira ibyo bize, ko bize kubara, kugira isuku, ko bize ibice by’umubiri w’umuntu n’ibindi. Ni umwana ushobora ku gukebura nko mu gihe akubonanye umwanda cyangwa se ukoze ibinyuranye n’ibyo bamwigishije”.
Akomeza ati“ Mbere, yirirwaga arushya Nyina turi mu mirimo ariko kuza hano mu irerero biduha gukora tukiteza imbere twizeye ko aho ari amerewe neza, mbese bakanguye ibyiyumviro bye ku buryo natwe ajya adukebura mu buryo butandukanye mu rugo”.
Umuhoza Elizabeti, yajyanye umwa mu irerero afite imyaka itatu. Yicuza kuba ataramujyanye ari mu myaka ibiri kuko ngo aba ari ku rwego rurenze urwo ariho nubwo nabyo bimushimisha. Avuga ko uyu mwana kuva aho atangiriye kujya mu rerero byamufashije ubwe mu mibanire n’abandi, aba umwana wita ku isuku ndetse agakebura bagenzi be, akarangwa no gukirikira kandi akaba umwana abonamo umuntu w’ingirakamaro bitewe n’uko abo yitaweho.
Ati“ Mubandi, ni umwa utishisha bagenzi be, ahubwo uba ushaka ko basubiranamo ibyo yize. Mu gitondo turabyuka turi ababyeyi batandatu mu mudugudu tukitonyamo umwe muri twe akajyana abana ku irerero, hakaza kugira undi ujya kubazana. Ibi biduha gukora imirimo yacu yo kwiteza imbere dutuje kuko umwana aba ahugiye mu masomo. Nashishikariza ababyeyi kugana amarerero abegereye kuko bifasha umwana ndetse bigatanga umutuzo ku babyeyi wo gukora imirimo inyuranye yungura umuryango. Umwana wanjye mbona ari mu maboko meza”.
Habinshuti Celestin, umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Gaserege ahora hafi iri rerero. Avuga ko kutajyana umwana mu irerero ari igihombo ku mwana, ku mubyeyi n’umuryango muri rusanjye, ashishikariza buri mubyeyi kwitabira gahunda y’Irerero.
Ati“ Irerero rifasha abana, rirabakangura mu by’ubwenge n’ubumenyi rusanjye. Riha ababyeyi umutuzo wo gukora imirimo bakiteza imbere kuko bagira igihe gihagije ubwo abana babo baba bari ku irerero, aho baba bizeye neza ko abana bari mu biganza byiza by’ababitaho”.
Akomeza ati“ Umwana uri mu irerero aba yitaweho, afite abarezi babihuguriwe bo kubitaho mu gihe ababyeyi babo baba bari mu mirimo iteza imbere umuryango. Muri ECD, abana babona kandi bakigishwa isuku n’ibindi by’ubwenge. Dufasha ababyeyi kumenya imikurire y’abana kuko turabapima; tugapima ibiro by’umwana, ikizigira tugamije kureba niba abana batagwingiye, imikurire yabo, igihagararo cyabo bigendanye n’ikigero cy’imyaka n’ibiro bafite ko bihura. Umwana witaweho muri ubu buryo azamukana ubwenge kuko aba yitaweho hakiri kare”.
Uyu mujyanama w’Ubuzima, akangurira buri mubyeyi ufite umwa kuva kumyaka ibiri kwegera irerero rimwegereye akajyana umwana kuko azaba amufashije kuzakura ari umwana wanyuze mu biganza byiza bimutegurira imbere heza, akazaba umuntu wigirira akamaro, akakagirira umuryango n’Igihugu. Kutajyana umwana mu irerero ngo ntabwo bihombya we gusa ahubwo ingaruka zigera kuri benshi kuko uwagateguwe neza aba yimwe ubwo burenganzira.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, nubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yasuye iri rerero ndetse na bamwe mu baminisitiri bari bamuherekeje, ntabwo bahaye umwanya abanyamakuru, ndetse nta no kuganiriza abaturage byabaye ngo nibura intyoza.com tube dufite ubutumwa bwahawe abaturage.
Munyaneza Theogene / intyoza.com