Kamonyi: ESB, batangije umwaka, bakira abanyeshuri bashya mu birori byitabiriwe na Musenyeri Smaragde
Mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta-ESB Kamonyi, kuri uyu wa 08 Gashyantare 2020 bagize ibirori byo gutangiza ku mugaragaro umwaka mushya w’amashuri 2020. Bakiriye abanyeshuri bashya baje mu mwaka wa mbere no muwa kane n’abandi baje mu kigo bwa mbere, bose hamwe n’abasanzwe bahabwa impanuro. Bakiriye kandi umubyeyi mukuru w’uru rugo, Nyiricyubahiro Musenyeri Simaragide.
Mu nama n’impanuro Musenyeri Simaragide yahaye abanyeshuri, yabibukije ko kwiga bagatsinda amasomo bidahagije mu gihe baba nta kinyabupfura bafite, nta kumenya Imana. Yabasabye kugira ubufatanye, kumvira no kwita ku mibanire myiza hagati yabo.
Musenyeri Simaragide, yasabye ubufatanye busesuye bw’inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu rugendo rwo kurera umwana, by’umwihariko asaba ko haba ugufatanya hagati y’ababyeyi, abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ikigo hagamijwe gutanga uburere n’uburezi biboneye ku mwana ugomba gufashwa gutegurirwa ejo heza.
Yibukije abana ko bagomba kwita ku nkingi eshatu z’ingenzi niba bashaka gutegura neza ahazaza habo. Ati“ Hari Ukubaha Imana, kugira umwete mu kwiga hamwe no kwitwara neza”. Akomeza avuga ko ni bakurikiza ibi, n’ibindi byose bizashamikiraho.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari muri ibi birori, yashimye ubufatanye bwa Kiriziya Gatolika na Leta mu rugendo rwo kurerera Igihugu, anashimangira ko kugira ngo uburezi bugende neza bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, nti bumve ko kugeza umwana ku ishuri gusa bihagije.
Ati“ Kugira ngo uburezi bugende neza ni uko umurezi n’umubyeyi bafatanya, natwe nk’inzego z’ubuyobozi, inzego za Kiriziya zikaza zunganira bwabufatanye bwajemo. Turashima ko buhari, ahubwo tugasaba ko bukomeza bugatezwa imbere”.
Visi Meya Tuyizere, yasabye abanyeshuri kurangamira amasomo, abibutsa ko abo bifuza kuba bo, bagomba kubitegura bita ku guha agaciro ishuri. Yababwiye ko kugira ubufatanye bizababashisha gutsinda amasomo no kugira icyerekezo cyiza cy’ubuzima.
Kuradusenge Fayina, umubyeyi waje muri ibi birori akaba afite umwana wiga mu mwaka wa Kane, yabwiye intyoza.com ko yanyuzwe n’ibyo yabonye, ati“ Ni ubwambere nageze aha ariko hanejeje cyane kubera umuco nahasanze, ikinyabupfura mu bana, isuku, mbese ni ibintu byinshi byiza nahaboneye”.
Akomeza avuga ko uyu muco wa ESB wo gutangira umwaka bakakira abana, bakabaha inama n’impanuro bari hamwe n’ababyeyi n’abarezi ukwiye gukwira hose kuko urushaho kubaka icyizere n’ubufatanye mu bana no muri buri wese hagamijwe gutegura umwana uzavamo umuntu wigirira akamaro, akakagirira umuryango n’Igihugu.
Padiri Majyambere Jean d’Amour, umuyobozi wa ESB Kamonyi avuga ko igikorwa cyo kwakira abana baje mu mwaka wa mbere, uwa Kane kimwe n’abavuye ahandi ari umuco ubaranga kandi babona wubaka imibanire myiza y’abana bakanarushaho gukunda ishuri.
Ati“ Bituma abana bumva ko bashyigikiwe, bumva ko bisanga mu bandi bahasanzwe, bibakundisha ishuri kandi bakabana neza na bagenzi babo. Bibutswa inshingano yabo yo kwiga n’ibisabwa kugira ngo bazatsinde”. Akomeza avuga ko uyu ari umuco mwiza n’ibindi bigo byafata kuko kwakira no kugaragariza urukundo abana birushaho kubakundisha ishuri.
Ikigo cy’amashuri cya ESB Kamonyi, giherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, haruguru y’ahazwi nko ku masuka ya Papa. Uretse gutanga uburezi n’uburere mu bana kandi ku kigero gishimishije dore ko mu banyeshuri baherutse gukora ibizamini bya Leta bose batsinze ku kigero cyiza, iki ni n’ikigo gishyira imikino itandukanye imbere ku buryo buri mwana uhiga agira umukino yisangamo, ibi bikaba bifasha cyane mu myigire n’imyidagaduro ku bana bikanabarinda uburangane. Umwaka ushize wa 2019 mu marushanwa y’umuco mu mashuri ku rwego rw’Igihugu, itorero ry’abanyeshuri ba ESB ribyina imbyino gakondo niryo ryatwaye igikombe.
Soma inkuru hano umenye ibigwi bya ESB yeguhana igikombe ku rwego rw’Igihugu mu mashuri: Itorero rya ESB Kamonyi ribyina imbyino gakondo ryegukanye igikombe ku rwego rw’Igihugu
Munyaneza Theogene / intyoza.com